‘Intambara irasenya ntiyubaka, utazi ibibi byayo azabaze abakuru cyangwa asome amateka’ ni bumwe mu butumwa bugenewe abantu bose bifuza intambara, birengagije cyangwa se batazi ingaruka zayo.
‘Unizwe ahagaze agira ngo ijuru riri hafi’ kandi ‘ijoro ribara uwariraye!’ Abantu bumva babwirwa intambara mu magambo ariko abazi ububi bwayo nabo si bake. ”
Iyo uvuze intambara, Umunyarwanda wese igira icyo imubwira kuko izo igihugu cyanyuzemo ntawe zitagizeho ingaruka .
Izizwi cyane mu mateka ya vuba ni izo mu 1990-1994, 1997-1998. Ingaruka zabaye ku baturage ntawe utazizi.
Mu isomo ry’amateka twize ko ingaruka z’intambara akenshi ziba zisa, hakagira umwihariko w’ibikorwaremezo byifashishwa nk’ibimodoka by’intambara birasa kure n’ indege zinyaruka cyane ndetse na misile zishobora kwica abantu benshi cyangwa zikangiza byinshi.
Muri izi ngaruka harimo imfu, inzara, gusenyuka kw’ibikorwa bitandukanye birimo n’ibikorwaremezo, gusenyuka burundu kw’ibihugu bikaba ngombwa ko bizongera kwiyubaka bihereye kubusa, gukura abaturage mu byabo, ubuhunzi, kwandura indwara z’ibyorezo n’izindi.
Ni byo mu karere hari umwuka mubi, ibihugu nk’u Rwanda na Uganda ntibibanye neza, u Rwanda n’u Burundi na byo ni uko, n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo/Kinshasa umaze imyaka irenga 20 utifashe neza. Mu mashyamba ya Congo harimo imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Maze iminsi itari mike nsoma ibitekerezo by’abasomyi ku nkuru zanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ku mutekano w’akarere cyane cyane ku mubano w’u Rwanda na Uganda, abakora ubusesenguzi (ubworoheje n’ubukomeye) bavuga ko hashobora kwaduka intambara ku mpande zombi.
Bamwe bo mu Rwanda bati: “ntabwo dutewe ubwoba n’intambara’, abo muri Uganda na bo bakavuga batyo, buri ruhande rwirata rukanivuga ibigwi ko rukomeye nta warukora mu jisho ngo aruhangare. Bimwe muri ibyo bigwi byigambwa byagiye bigarukwaho n’abantu ubona b ‘abaturage batazi ibya gisirikari nko gukora ku mbarutso y’imbunda.
Birumvikana umunyagihugu ugikunda arata ibyo cyagezeho. Ni byiza ko umunyarwanda avuga ko igisirikare k’igihugu gifite imbaraga, cyane ko gifite amateka yo gutsinda urugamba inshuro nyinshi duhereye ku mateka yo kubohora igihugu mu 1994. Na none ni byiza ko umugande avuga ko ingabo z’igihugu ke zikomeye, zifite intwaro ziremereye (ni urugero), ubukungu bw’igihugu ke butuma ingabo zabo zikomera ariko habeho gutekereza inshuro ebyiri; 1.Kubaho kw’intambara, 2.Ingaruka z’intambara.
Nta ntambara n’imwe izwi yabayeho itagize ingaruka mbi ku mpande zombi zayirwanye. Uruhande rumwe rupfusha bake, urundi rugapfusha benshi, ariko nyine baba bapfuye. Bibaho cyane ko igihugu cyizeweho gukomera mu bya gisirikare birangira kibonye ko ‘amazi yahinduye ikerekezo’, ibi nabyo umusirikare ugiye ku rugamba akwiriye kubiteganya n’ubwo aba yiyemeje kurwanisha buri rugingo afite kugeza atsinze.
Mu isi tugezemo, ibihugu biraharanira kwiyubaka mu bikorwaremezo, imibereho y’abaturage, birashaka gukataza mu ikoranabuhanga rituma ibikorwa byihuta, ihangayikishijwe n’ihumana ry’ikirere, irashakisha icyatuma ikirere gisubirana ubuzima, abantu bakabaho badatewe ubwoba n’ingaruka zaryo nk’imvura nyinshi itera ibiza birimo imyuzure.
Intambara ziraba ariko nta mwanya zikwiriye guhabwa mu gihe hari ibifite akamaro byagira ingaruka nziza ku batuye isi bikwiriye gukorwa. Ni byiza ko ku isi tubaho mu mahoro, tukayifurizanya, tukishimira kubona abaturanyi badukikije nta kibazo bafite, mu gihe bakikize tugatabarana, twagirana ikibazo tukagishakira umuti mu buryo bwihuse. Intambara ni ikintu kibi umuntu adakwiriye kwifuza cyangwa ngo ayifurize undi. Twebweho, nitureke ububanyi n’amahanga bukore, twishimire kubona umubano mu bihugu by’akarere wongeye kugaruka mu buryo bwiza.

4 Responses
Intambara ikinishwa n’abatayizi; ushaka kuyimenya azabaze abakuru asome n’amateka
Abantu bagomba gukora bakarwanya inzara n’ubukene, ndetse n’ubushomeri kuko nibyo bibatera gutekereza nabi.
Intambara ikinishwa n’abatayizi; ushaka kuyimenya azabaze abakuru asome n’amateka
Urakoze cyane munyamakuru.Koko Intambara irasenya ntiyubaka.Abahiga ubutwari nibasigeho.Ntihakagire uvuga ko azi kurwana.Bibuke ko Amerika itera Vietnam itari izi ko izatsindwa kandi yari ifite ibitwaro bikomeye cyane ndetse na Atomic Bombs.Gusa ikibazo kinini isi ifite muli iki gihe,ni ibitwaro bikomeye cyane Amerika,Russia na China barimo gukora bitabagaho kera (hypersonic missiles) bishobora guteza intambara ya 3 y’isi twese tugashira nkuko abahanga benshi mu bya gisirikare bavuga.Uretse ko bibiliya isobanura neza yuko,aho kugirango abantu batwike isi Imana yiremeye,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.