Bamwe mu bajura b’i Nairobi muri Kenya bakora urugendo bajya muri Uganda gushaka abapfumu kugira ngo babarinde ibibazo birimo gufatwa no gupfa barashwe n’abapolisi. Mu migenzo basabwa gukora harimo kuryama mu isanduku bashyinguramo iminota igera kuri 30. Ibi ngo bituma abapolisi badashobora kubabona cyangwa se bakaba ibiremwa bidapfa ku buryo bakubitwa cyangwa bakaraswa. Kuryama mu isanduku kandi bijyana no kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi nk’uko byatangajwe n’umwofisiye w’umupolisi uvugwaho kuvumbura aya makuru, yihanangirije abiganjemo urubyiruko, arubwira ko barubeshya. “Urubyiruko rubeshywa ko ruzahirwa n’ubujura, rujye ruzimira nyuma yo guhura n’umupfumu ubafungira mu mva iminota 30, akanabategeka kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi. Urwo rubyiruko rujya kure muri Uganda ariko turabasaba kurya ibyo bavunikiye. Mukomeze ako kazi ariko mumenye ko umunsi umwe muzahura n’isasu.” N’ubwo polisi ivuga ko abajura bibeshya, batazashobora kurokoka isasu ngo ni uko bahuye n’umupfumu, Ikinyamakuru SDE kivuga ko hari umwe mu bapolisi wari mu bahigaga abajura, wemeje ko umwe mu bajura barashwe agapfa, nyuma yaje kugaragara ari muzima. Uwo mujura ngo yavuze ko yakoze uyu mugenzo wo mu mva. Gushaka abapfumu ni umwe mu migenzo gakondo itavugwaho rumwe nitewe n’imbaraga bavugwaho. Hari abizera ko koko abapfumu bagira imbaraga zidasanzwe, abandi bakavuga ko baba babeshya kugira ngo babone ikibatunga. Ushaka umupfumu rimwe na rimwe agereranwa n’umupfu (umuntu utagira ubwenge) nk’uko imvugo ‘iby’abapfu birya abapfumu’ yasakaye. Hari ubwo twumva ngo mu gihugu runaka, umujura yibye, umupfumu amuteza inzoka, iramuzenguruka cyangwa se ngo ‘uyu yarahemutse, umupfumu cyangwa se umurozi amuteza kuvuga nk’ingurube’. Nk’uko bigaragara ku bajura b’i Nairobi, umupfumu yizerwa ko afite imbaraga zo gusakaza amahirwe ku bamugannye, ibi bisa n’ibivugwa ko amakipe cyangwa se abakinnyi bamwegera kugira ngo umwuga uzabahire.



2 Responses
Kenya: Abajura bizera ko kuryama mu mva iminota 30 no kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi bibarinda gufatwa no kwicwa
Tuge tumenya ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza,baba bakorana na shitani.Niyo mpamvu aba banywa amaraso,bakaryama mu mva.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo.
Kenya: Abajura bizera ko kuryama mu mva iminota 30 no kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi bibarinda gufatwa no kwicwa
Tuge tumenya ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza,baba bakorana na shitani.Niyo mpamvu aba banywa amaraso,bakaryama mu mva.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo.