Mu gicuku cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019, abitwaje intwaro ziremereye bataramenyekana baziye mu bwato bwihuta butanu bagabye igitero mu rugo rwa Goodluck Jonathan wabaye Umukuru w’Igihugu wa Nigeria, bica abasirikare barurinda babiri.
Amakuru dukomora kuri The Vanguard avuga ko ikigaragara aba bitwaje intwaro bakurikiranaga Jonathan kuva kare kuko ngo uru rugo ruri muri Otueke mu murwa wa Abuja yarugezemo inshuro eshatu tariki ya 23 Ukuboza.
Umwe wo mu muryango wa Jonathan yavuze ko we (Jonathan) yavuye muri Otueke ajya muri Yenagoa mbere y’uko bwira.
Ati: “Abitwaje intwaro ziremereye baziye mu bwato gusa bahagarikwa n’abasirikare ku nkombe y’umugezi unyura ku rugo, ni ko abo bitwaje intwaro barashemo umusirikare umwe ahita apfa, undi we akaba yakomeretse bikomeye. Aba bagizi ba nabi bari bazi ko Jonathan ari muri Otueke kuko yari yahageze inshuro eshatu gusa ingendo ze zabashobeye.”
Abasirikare basigaye ari bazima bakomeje guhangana n’aba bitwaje intwaro, bicamo abarenze babiri gusa ngo bahunze barabacikisha kugira ngo hatamenyekana ubyihishe inyuma.
Kugeza ubu, nta cyo Jonathan aratangaza ku gitero bigaragara ko cyari kigamibiriye kumwica gusa umuryango we ushimangira ko ubu ameze neza.
Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan yavutse tariki ya 20 Ugushyingo 1957, ubu afite imyaka 62 y’amavuko. Yabaye Umukuru w’Igihugu cya Nigeria kuva mu 2010 kugeza mu 2015. Kuva mu 2007 kugeza mu 2010 yari Visi Perezida wa Nigeria, kuva mu 2005 kugeza mu 2007 yabaye Guverineri wa Leta ya Bayelsa akomokamo.
Mu 2023, muri Nigeria hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu, hakaba hari amakuru yavuzwe ko Goodluck Jonathan ashobora kuzongera kwiyamamaza ahagarariye ishyaka rye, Peoples Democratic Party(PDP) bitewe n’uko rimwizera gusa ngo nta wakwirengagiza ko yavuye ku butegetsi Abanyanigeria benshi bamugaragaza nka Perezida udashoboye, ingoma ye n’abo bari bafatanyije kuyobora baramunzwe na ruswa; bityo ngo nta kizere abenegihugu bakongera kumugirira.


