Guhunga no gucika ubutabera biragora. Kubera ko bugira ukuboko kugera no mu mashyamba ya Congo no mu mahanga ya kure. Ni uko, kimwe n’abandi banyabyaha bari mu Rwanda, nka Neretse Fabien mu Bubiligi na Sankara muri Comores, uyu mwaka wabashyikirije ubutabera. 2019 wabaye umwaka w’ubutabera.
Mu mwaka wa 2019, habayeho ibikorwa n’amakuru menshi byerekeranye n’ubutabera. Habayeho gufata no kohereza mu Rwanda, n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri bamwe mu bagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Habayeho imanza z’abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abashinjwa kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Habaye impinduka ku buyobozi bw’Urukiko rwIkirenga, urubanza ku misoro y’ubutaka yagaragayemo ubusumbane. Ubutabera bwo mu Bufaransa kandi bukaba bushobora kongera gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal.
Imanza z’abarwanya ubutegetsi boherejwe mu Rwanda
Aboherejwe n’ingabo za RD Congo barimo Ignâce Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye, na Lt. Col. Nsekanabo wari uzwi nka Abega. Aba bombi bari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Aba bombi baracyaburana bafunzwe, kuko Urukiko rwa Kacyiru rwemeje ko bashobora gutoroka ubutabera. Ignace Nkaka na Nsekanabo batawe muri yombi n’ingabo za Congo/Kinshasa, tariki ya 16 Ukuboza 2019, ahitwa i Bunagana.
Rtd. Maj. Habib Mudathiru, wabaye mu ngabo z’u Rwanda, avugwaho kuba umwe mu bayobozi b’umutwe wa P5, ukorana n’ishyaka rya RNC rya Gen. Kayumba Nyamwasa, yoherejwe mu Rwanda. Mu rubanza rwe, akurikiranywe hamwe n’abandi 24 biganjemo urubyiruko, bivugwa ko bari bagiye kwinjira mu mutwe wa RNC. Mudathiru yemeye ibyaha byose aregwa.
Muri iyi minsi ingabo za Congo/Kinshasa zigaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Congo mu burasirazuba, bamwe mu barwanyi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka CNRD/FDLR ndetse n’imiryango yabo bari gushyikirizwa u Rwanda. Muri aba bazanwe harimo umukecuru Angeline Mukandutiye, wari warakatiwe igifungo cya burundu bitewe n’uruhare yagize mu iyicwa ryAbatutsi muri Nyarugenge mu 1994. Mukandutiye wari umugenzuzi w’uburezi muri komini ya Nyarugenge mu gihe cya jenoside, yari yarakatiwe igihano cyigifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca. Nyuma yo kugera mu Rwanda, yahise atabwa muri yombi, akaba afungiwe muri Gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igifungo yakatiwe.
Maj. Callixte Sankara, wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, yamenyekanye mu bikorwa by’umutekano muke n’ibitero muri tumwe mu turere dufashe ku ishyamba rya Nyungwe, ubu na we akurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda. Mu rukiko rw’i Nyanza ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, urubanza rwe ruherutse gusubikwa, bitewe n’uko hari andi makuru mashya yabonetse afitanye isano n’ibyo aregwa. Sankara akurikiranywe n’urukiko mu gihe yamaze kwemera ibyaha byose ashinjwa uko ari 16.
Mu bujurire, Byabagamba na Rusagara bahamijwe ibyaha, bakarirwa imyaka 15
Col. Tom Byabagamba wahoze ayoboye umutwe w’abarinda Umukuru wIgihugu, na Rtd Gen. Frank Rusagara, wahoze mu ngabo z’u Rwanda bahamwe n’ibyaha bashinjwaga birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusuzugura iberendera ryigihugu (kuri Byabagamba) no guteza imvururu muri rubanda (kuri Rusagara).
Nyuma yo gufungwa mu 2014, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwabakatiye mu 2016 igifungo cy’imyaka 21 kuri Byabagamba, na 20 kuri Rusagara. Muri uyu mwaka, ni bwo bari bajuririye icyo cyemezo cy’urukiko. Ku wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yanzuye ko Byabagamba na Rusagara bakatiwe igifungo cy’imyaka 15. Ku myaka bari barakatiwe, umucamanza yagaragaje ko Urukiko rwa Gisirikare ntacyo rwagaragaje rushingiraho kuko ibyaha nk’ibi ubusanzwe bitarenza imyaka 15.
Umwanzuro ku bujurire bwa Byabagamba na Rusagara wafashwe wari umaze gusubikwa inshuro eshatu. Ifungwa rya Rusagara kandi ryatumye abadepite 6 b’Abongereza bandikira u Rwanda, barusaba kubarekura, bagaragaza impamvu zirimo uburwayi bafite ndetse bavuga ko bakatiwe igifungo gikabije ugereranyije n’ibyaha byabahamye. Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri yUbutabera yabasubije ko idashobora kwivanga mu butabera buri gukorwa.
Urubanza rwa Neretse Fabien i Buruseli mu Bubiligi
Mu Ugushyingo 2019 ni bwo Urukiko rwa Rubanda (Cour dAssises) rw’i Buruseli mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha Neretse Fabien w’imyaka 71 y’amavuko. Yashinjwaga icyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara yaba yarakoreye i Nyamirambo muri Kigali, n’i Mataba hahoze ari muri komine Ndusu muri Perefekitire (Prefecture) ya Ruhengeri mu 1994. Urubanza rwe, rwaburanishijwe jugujugu mu gihe cy’ibyumweru 6, rwumviswemo abatangabuhamya bagera ku ijana, barimo abahohotewe b’i Nyamirambo n’i Mataba, kimwe n’abahanga mu mateka y’u Rwanda n’ubumenyi bwa muntu (psychiatres).
Tariki ya 20 Ukuboza 2019, ni bwo Neretse yahamijwe ibi byaha birenga 13, akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Uru rubanza rwaranzwe no kwivuguruza gukabije, ku ruhande rw’abatangabuhamya bashinjura ndetse rwavuzwemo ibikorwa bya ruswa byari bigamije kugira uregwa umwere.
Dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Urukiko rwUbujurire mu Bufaransa rwavuze ko tariki ya 15 Mutarama 2020 ruzasuzuma ubusabe bw’imiryango itegamiye kuri Leta yajuririye ishyingurwa rya dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda kugeza mu 1994.
Tariki ya 21 Ukuboza 2018, ni bwo abanyamategeko bo mu Bufaransa, Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bari batangaje ishyingurwa ry’iyi dosiye. Ni nyuma yo kubura ibimenyetso ku bashinjwaga kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ryabaye tariki ya 6 Mata 1994, uwari Perezida Habyarimana Yuvenali akahasiga ubuzima.
Habyarimana Juvenal yayoboye u Rwanda kuva mu 1973, ava ku butegetsi arashwe kuri iyi tariki ya 6 Mata 1994. Bamwe mu banyamategeko mu Bufaransa,bagiye bakurikirana dosiye y’iraswa ry’iyi ndege, bagaragaza ko ari ryo ryaba ryarabaye intandaro ya jenoside yakorewe abatutsi. Gusa u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibi ari ugupfobya, guhakana jenoside no kwirengagiza ukuri, cyane ko ngo ingabo z’Ubufaransa zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Urubanza ku misoro y’ubutaka yavuzwemo ubusumbane
Umunyamategeko Edward Murangwa yareze Leta yu Rwanda mu Ruiko rwIkirenga. Uyu munyamategeko, uzwi mu Rugaga rw’abavoka rwa Kigali yavuze ko hari ingingo enye z’itegeko rigenga umutungo utimukanwa risumbanisha abasora. Ingingo imwe ivuga ko inzu yo guturamo isoreshwa 1% ry’agaciro kayo mu mwaka, iy’ubucuruzi igasorerwa 0.5 % na ho iy’inganda igasoreshwa 0.1 %. Aha ngo ntiyumva ukuntu inzu yinjiza amafaranga menshi ari yo isora make, mu gihe itinjiza isora menshi.
Urukiko rwatesheje agaciro eshatu muri izi ngingo, kuko ngo nta shingiro zifite; rwemera imwe itegeka umusoresha gusora inyongera ya 50% ku butaka burenze urugero rw’ikibanza. Urukiko rwagaragaje ko koko iyi ngingo irimo akarengane kuko uwabonye ikibanza mbere y’uko iri tegeko risohoka azishyura imisoro itandukanye n’iy’uwakibonye ryaramaze gusohoka kandi ubuso basorera bungana. Rwategetse ko iyi ngingo iteshwa agaciro, ikavanwa mu mategeko agenga ubutaka.
Mu Rukiko rw’Ikirenga, Dr. Nteziryayo yasimbuye Prof. Sam Rugege
Kuva mu Ukuboza 2011, ubwo yasimburaga Aloysia Cyanzayire, Prof. Sam Rugege ni we wayoboraga Urukiko rw’Ikirenga kugeza ku wa ya 4 Ukuboza 2019. Kuri iyo tariki ni bwo na we yasimbuwe na Dr. Nteziryayo Faustin kuri uwo mwanya.
Mu bijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubunararibonye mu mategeko, Dr. Nteziryayo yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru yu Rwanda (UNR); yakuye impamyabumenyi yikiciro cya gatatu (Masters) mu mategeko agenga imisoro, yakuye muri Kaminuza ya ULB mu Bubiligi. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu matageko, yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Dr. Nteziryayo abaye Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda kuva mu 1996 kugeza mu 1999, aba Umujyanama Mukuru mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Yabaye Umucamanza mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ubwo yagirwaga Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.


