Mu Rwanda si ubwa mbere havuzwe âireme ryâubureziâ bigasobanura uburezi cyangwa se imyigishirize ituma abanyeshuri bagira ibyo batora mu byo bize, ibikorwaremezo mu burezi bikiyongera kandi bikabyazwa umusaruro. Igikomeye gikomozwaho cyane ni icyo umunyeshuri ashobora gukora nkâumusaruro uturuka mu byo yize; aha ashobora kwikorera cyangwa agakorera abandi (akitwa intyoza mu kazi).
Uburezi bwâu Rwanda bwageze kuri byinshi, aho ubu bigoye kubona abanyeshuri bigira munsi yâibiti, bandikira ku rubaho nâitushi; mbese ubu amashuri yamaze kuboneka, hamwe harimo ibikorwaremezo nkâamazi nâamashanyarazi, bamwe mu banyeshuri bamaze kubona mudasobwa zibafasha mu myigire yabo ya buri munsi, amashuri yigenga nâayâimyuga na yo yariyongereye. Gusa na none haracyari intambwe ndende ikeneye guterwa, haba mu myigire ndetse no mitangire yâakazi.
Biteye ipfunwe kuri buri wese ufite aho ahuriye n’uburezi kumva imvugo ngo ‘HIZE UWIZE (ABIZE MBERE NI BO BIZE)’, ‘URIGA SE UZABONA AKAZI!’, ‘NTA BUREZI BUKIBAHO’ n’izindi ziterwa n’umusaruro udashamaje wagaragaye mu burezi kandi bukaba budatanga ikizere mu gihe nta gihindutse nta gihindutse mu bibazo birimo.
Umwarimu wigisha muri Kaminuza yâu Rwanda, Dr. Christopher Kayumba yigeze kubazwa niba nta ruhare bagira mu myigire ifite ishusho mbi mu banyeshuri, asubiza ko âbahabwa imbuto zipfubyeâ. Aha yavugaga ko ikibazo cyâuburezi kitari muri kaminuza, ahubwo cyatangiriye hasi mu kiburamwaka cyangwa mu y’incuke. Dr. Kayumba yumvikanye kenshi anengera abanyeshuri ba Kaminuza kutamenya kwandika ibaruwa, iyi ngingo ikaba ari na yo yatumye abazwa iki kibazo.
Ihindurwa ryâurudaca ry’abaminisitiri bâuburezi
Kuva mu 1994 kugeza ubu, Minisiteri yâUburezi imaze kuyoborwa na ba minisitiri barenga 13, ibi bikaba bitandukanye nâizindi Minisiteri. Bavuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko iyi Minisiteri yananiranye, ikaba n’impamvu nyamukuru y’ibibazo bihora mu burezi hakibazwa niba abaminisitiri bose batambutse batari bashoboye izi nshingano, cyangwa bamwe bakaba barirengagije inshingano bari bafite cyangwa hari izindi mpamvu zadindije uburezi bitari ku muntu umwe gusa; ari we Minisitiri.
Ikizere kigirirwa uwize mu Rwanda n’uwize ‘hanze’ cyangwa se mu mahanga
Ikizere cyo kubona akazi ku wize mu Rwanda kiba gike ugereranyije nâuwize mu mahanga kuko baba badafite ubushobozi bungana bugaragarira mu ipiganwa ku isoko ry’umurimo.
Akenshi byagaragaye ko abafite ubushobozi barimo abayobozi bakuru batajya bigishiriza abana babo imbere mu gihugu, ahubwo bagahitamo kubajyana mu bihugu byâabaturanyi, muri Afurika, i Burayi, muri Aziya ndetse no ku mugabane wâAmerika. Ibi bigaragaza ikizere gike baba bafitiye uburezi bwo mu Rwanda kandi harimo abakagize inshingano zo kuzana impinduka nziza muri ubu burezi.
Kuba abo bayobozi n’abifite bohereza abana babo kwigira mu mahanga bigira ingaruka zikomeye haba ku bukungu bw’igihugu, ku miyoborere utaretse no kuri politiki ubwayo.
Kugira ngo iyi ngingo yumvikane neza, uyu muyobozi cyangwa uwishoboye tuvuze hejuru akoresha amafranga akubye inshuro nyinshi ayo yagatanze umwana yize imbere mu gihugu, ariko uwo mutungo ukigira mu mahanga. Naho ku miyoborere y’igihugu, umwana ugiye kwiga mu mahanga aba uw’umuyobozi runaka mu nzego nkuru z’igihugu ku buryo iyo se cyangwa nyina ashaje cyangwa akuwe ku buyobozi, umwana we wigiye ahafite ireme ryiza ry’uburezi, w’intyoza mu ndimi z’amahanga, unibitseho ubumenyi burenze, ni we uba ufite amahirwe yo hejuru mu kwinjira mu nzego ziyobora igihugu.
Nimurebe abayobora ubu ndetse no mu bihe byatambutse, mwasanga abenshi niba atari bose barize mu mahanga. Ingero zirahari. Naho mu rwego rwa politiki ntibitandukanye cyane n’ibyo maze kuvuga kuko abo bana bagisohoka mu mashuri yo mu mahanga ari bo n’ubundi bagaruka mu myanya isimbura ababyeyi babo mu gihe batakiri mu mirimo. Ukibaza umwana w’umunyarwanda wize mu misozi ya za Kaduha niba azabasha gupigana n’uvuye mu Bwongereza na Amerika. Biragoye kandi utareba neza bikaba byaba nko kwikubira ubutegetsi bya bamwe amaherezo byazabera igihugu umugogoro.
Mu myaka ya mbere ho, ubwo umubare wâabize wari muke. Abanyeshuri bajyaga kurangiza ayisumbuye na kaminuza bafite ikizere cyo kubona akazi ariko ubu bikaba bigaragara ko leta itagifite ubushobozi bwo guha akazi abarangije kwiga bose bitewe nâumubare munini wabo. Urugero ruto kuri Kaminuza y’u Rwanda yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kuva mu 1963 kugeza mu 1993, yari imaze gushyira hanze abanyeshuri basaga 1900, mu 2019 gusa ho yashyize hanze abanyeshuri 9 382. Uyu mubare w’abanyeshuri barangije amasomo wiyongera ku biga mu Mashuri Makuru y’imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnics) 2398 mu Kwakira 2019. Hariyongeraho abandi bo muri Kaminuza zigenga, abarangije amashuri yisumbuye, ntibakomeze muri Kaminuza, ndetse n’abayarangije mbere y’uyu mwaka muri aya mashuri yose.
Ni yo mpamvu leta ishishikariza cyane urubyiruko n’abarangije amashuri kwihangira imirimo nkâuko biteganywa mu ntego za 2024 no mu Byerekezo bya 2035 na 2050 nâintego zâikinyagihumbi, aho biteganywa ko imirimo mishya amamiliyoni izaba imaze guhangwa
Abarangije kwiga bibaza bati: âese twese ni ko twaba ba rwiyemezamirimo?â Aha iyo ubajije buri umwe, abenshi bagusubiza ko bagerageje kwihangira imirimo ariko igahomba bitewe nâubushobozi buke bwâamafaranga.
Tukiri aho, umubare w’abashomeri ukaba ukomeza kugenda wiyongera ku kigero kitajya kivugwa cyangwa ngo gikorerwe ubushakashati hagamijwe gukemura icyo kibazo no kugishakira umuti kandi uko bwije n’uko bukeye umubare ukomeza kuzamuka uko abanyeshuri bagengenda basoza amasomo yabo ya kaminuza.
Iyongezwa ryâamafaranga yâishuri
Mu bigo byâamashuri yisumbuye menshi yiganjemo aya leta, hagiye hongezwa amafaranga inshuro nyinshi. Hagenda haba inama zitandukanye hagati yâababyeyi bâabanyeshuri nâabayobozi bâamashuri, bakababwira ko bongeje amafaranga bitewe nâinyubako nshya z’amashuli (ayisumbuye), hakaba nâubwo bavuze ko bongeraho amafaranga yâu Rwanda hagati yâ5,000 RWF na 10,000 RWF kubera kuvugurura amafunguro kandi ntihagire igihinduka Kandi ababyeyi barishyuye. Iki kibazo kiri no muri kaminuza, aho usanga ayishyurwaga ku mwaka yikubye kabiri cyangwa akarenze (akava ku 600,000 RWF, akarenga 1,500,000 RWF ).
Ingano yâamafaranga yâagahimbazamusyi ku barezi atandukanye na yo abafite abanyeshuri bayigaragaza nkâikibazo kuri bo. Hari bimwe mu bigo byâamashuri byishyuza agahimbazamushyi kangana nâ10,000 RWF, abandi bakishyura 20,000 RWF.
Uko amafaranga menshi yishyuzwa ku mpamvu yumvikana cyangwa impamvu yatumye yongezwa ntikurikizwe, bituma ababyeyi bavana abana babo kuri amwe mu mashuri, bakabajyana kuri yandi (reclassement) batizeyeho ireme ryâimyigishirize.
Itangwa ryâamanota abanyeshuri badakwiriye
Ikibazo gikomeza kugarukwaho ni iyimurwa ryâabanyeshuri batagize amanota ahagije, aho usanga umwana arangiza amashuri abanza atazi kwandika nâizina rye. Umunyeshuri hari ubwo ahabwa amanota menshi yamwimura kandi atarayakoreye cyangwa se bakamureka akimuka kandi bigaragara ko afite amanota make.
Iki kibazo kigaragara no muri amwe mu mashuri yigenga, aho usanga ishuri rishaka kubona abakiriya benshi ritanga amanota menshi ku banyeshuri, ababyeyi bareba indangamanota bakoherezayo nâabandi. Gusa uko imyaka igenda yiyongera kigenda gikosoka kuko hari ababyeyi basigaye bategera aya mashuri ku musaruro uva mu bizamini bya leta.
Ku bijyanye nâibizamini bya leta, hagiye havugwa bimwe mu bigo byâamashuri bikopeza abanyeshuri. Aha ngo abanyeshuri barara babonye ikizamini bazakora ejo, ubundi bakarara bakiga kuva ku kibazo cya mbere kugeza ku cya nyuma.
Muri kaminuza, hari ubwo abanyeshuri bahabwa imikoro (assignments) bagatanga ibisubizo bakuye kuri murandasi. Ikibazo cyo kwifashisha Google mu misubirize kimaze kuba rusange, kuva aho hafi ya buri munyeshuri aba atunze telefone igezweho (Smart Phone) ndetse na mudasobwa (Laptop).
Umubare wâamafaranga abanyeshuri bacibwa iyo batsinzwe isomo kugira ngo bongere barikorere ikindi kizamini, utuma batishingikiriza ubumenyi bubaturutsemo, ahubwo bagakora ibyo bitewe nâubwoba bwo kwishyura aya mafaranga (Muri kaminuza n’amashuri makuru; hari abishyura 50,000 RWF n’100,000 RWF ku isomo rimwe baba batsinzwe).
Guhindagura gahunda y’imyigishirize
Ihindurwa rya hato na hato rya gahunda y’imyigishirize iri mu bibazo byugarije uburezi, aho usanga umwarimu atangiye kumenyera gahunda isanzwe uyu munsi, igahindurwa ku munsi ukurikiyeho. Iki kijyana n’ihindurwa ry’amasomo muri kaminuza zimwe na zimwe; aho usanga amasomo umunyeshuri wiga mu wa mbere yiga, ahabanye cyane n’ayo uri mu wa gatatu cyangwa mu wa kane yize. Hari ubwo ababishinzwe basobanura ko haje uburyo bushya bwo kwiga isomo runaka cyangwa hari ibyongewemo, mu mwaka utaha na bwo bikongera bigahindurwa.
Itangwa ryâakazi rirakemangwa
Itangwa ryâakazi mu nzego zâuburezi ryagaragayemo ikibazo, aho ushaka kwigisha mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye, bivugwa ko abanza gutanga ruswa yâamafaranga atandukanye (hari abavuga ko hamwe bishyura 100,000 RWF, 200,000 RWF cyangwa akarenga 300,000 RWF). Ibibazo bya ruswa mu nzego zâibanze (cyane mu nzego zâuturere iyo batanga akazi mu burezi) byagaragajwe muri Raporo ‘Rwanda Bribery Index 2019’ yâUmuryango urwanya ruswa nâakarengane (Transparent International Rwanda) muri uyu mwaka.
Ruswa mu itangwa ryâakazi ituma umuntu wiyizeyeho ubuhanga adashyira imbaraga mu myigire ye mu gihe atibonamo ubushobozi bwo gutanga ya mafaranga mu gihe azaba ashaka akazi.
Raporo mpimbano
Byagaragaye ko umwana apfira mu iterura, aho bamwe mu bashinzwe uburezi mu nzego zâumurenge nâakarere batanga raporo zâibinyoma. Umuyobozi asabwa umubare wâabana bataye amashuri, agatanga umukeya [kandi abeshya], bamubaza umubare wâabasubijwe mu ishuri, agatanga umubare munini. Iki kibazo kijyana no guhitamo umwarimu wahize abandi mu gutanga umusaruro mwiza mu mwaka, aho bivugwa ko habamo kubera, bamwe mu bahabwa ibihembo bakaba batabikwiriye.
Ibi bibazo byose tuvuze hejuru n’ibindi tutakomojeho biri mu bidindiza ireme ry’uburezi kandi duhamya neza ko Minisiteri ibifite mu nshingano ibizi ariko yakagombye gushakira ibisubizo kugira iyi Minisiteri ye kujya ihora itungwa agatoki. N’ubwo bidateganijwe mu itegekonshinga, hari hakwiriye inama ishobora nayo kwitwa iy’umushyikirano ku burezi cyangwa ukundi kuntu maze ibibazo bivuzwe hejuru bigasuzumwa byimbitse kandi bigafatirwa imyanzuro ihamye. Iyo nama igahora iterana buri mwaka isuzuma uko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa. Iyo nama ikaba yakwitabirwa n’abayobozi bakuru, abashinzwe uburezi , abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye abanyeshuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa, abaterankunga, impuguke mu by’uburezi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi.
Uburezi mu Rwanda bwatakaje ireme ariko icyo dukwiriye kwemeranyaho ni uko bushobora kugaruka mu buryo bwiza, buri wese bireba (Minisiteri y’Uburezi, REB, Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, abarimu, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri) babigizemo uruhare. Hakenewe integanyanyigisho ndetse na gahunda y’imyigishirize bihamye, hakenewe ivugurura mu nzego z’uburezi; kuva hasi kugera hejuru, uburyo bw’imitangire y’akazi bukwiriye kwitabwaho kuko byagaragaye ko hari ubwo butaba bwiza ndetse bikaba byiza kurushaho abakomeye n’abifite baramutse babugiriye ikizere, bakigishiriza abana babo mu Rwanda, uburezi bwazamo ibibazo bagashishikazwa no kubivugutira umuti bwangu.


