Minisitiri Makambo yakatiwe igifungo cy'imyaka 10

RDC: Urupfu rw’umuganga rwakoze kuri batanu barimo Minisitiri na ofisiye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2019, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye Minisitiri uhagarariye intara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dolly Makambo n’abandi bane bakatiwe igifungo gitandukanye bazira urupfu rw’umuganga wari uyoboye ikigo nderabuzima cya Vijana.

Minisitiri Makambo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegeka umurinda kurasa Muganga Belvis Nkulu Ilo.

Radio Okapi ivuga ko umwofosiye w’umupolisi, Gaetan Ekawa wari ushinzwe umutekano mu ntara Minisitiri Makambo yari ahagarariye, we wamaze gutoroka, yakatiwe igifungo cya burundu. Ekawa ni we wahamwe n’icyaha cyo kurasa Belvis Nkulu, abisabwe na Minisitiri Makambo.

Bakachuraki Semeyi na we yakatiwe igifungo nk’iki azira gutanga isambu muganga yarasiwemo. Umushoferi wa Minisitiri Makambo, Serge Kamanda na we yakatiwe igifungo nk’iki azira ubufatanyacyaha bwo gutwara muganga ngo ajye kwicwa.

Undi witwa Jacques Akilimani na we yakatiwe imyaka ibiri kuko ni we wari umurinzi w’isambu Muganga Belvis Nkulu yiciwe.

Ubwo bari bamaze gukatirwa, bose bahise bajyanwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iri mu mugi wa Kinshasa.

Muganga Belvis Nkulu yishwe arashwe ku wa 30 Ukwakira 2019. Yavanwe ku kazi kuri iki kigo nderabuzima, ajyanwa kwa Bakachuraki Semeyi ari na ho yiciwe.

Minisitiri Makambo yakatiwe igifungo cy'imyaka 10
Minisitiri Makambo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Urupfu rw’umuganga rwakoze kuri batanu barimo Minisitiri na ofisiye
    Amategeko nayo harabo atinya uwari ukomeye wanategetse kwica niwe wagakatiwe nawe gupfa aliko kuko akomeye bamuhaye 10 ejo bazamurekura uwapfuye aba yapfuye amategeko arengera cyane abanyabyaha abaha ibihano.byoroheje

  2. RDC: Urupfu rw’umuganga rwakoze kuri batanu barimo Minisitiri na ofisiye
    Amategeko nayo harabo atinya uwari ukomeye wanategetse kwica niwe wagakatiwe nawe gupfa aliko kuko akomeye bamuhaye 10 ejo bazamurekura uwapfuye aba yapfuye amategeko arengera cyane abanyabyaha abaha ibihano.byoroheje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *