Umutoza Massimiliano Riccini watozaga ikipe y’ingimbi ya Invicta Sauro mu Butaliyani yirukanwe ku mirimo ye nyuma y’uko iyi kipe yatsinze Marina Calcio ibitego 27-0.
Inkuru y’Ikinyamakuru La Repubulica ivuga ko icyemezo cyo kwirukana Riccini cyafashwe n’umuyobozi wa Invicta Sauro, Paulo Brogelli amuhoye kutubaha (gusuzugura) indi kipe ayitsinda ibitego byinshi.
Umukino warangiye Perezida Brogelli afata ijambo yihanganisha Marina Calcio n’abakunzi bayo.
“Tubabajwe n’ibivuye mu mukino. Amakipe yakinnye yakabaye yubahana ariko ntibyabaye. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima. Abatoze bafite akazi ko kwigisha abana kuko ibyabaye bihabanye n’amahame y’umupira w’ingimbi.” Paulo Brogelli.
Si ubwa mbere umutoza atsinda ibitego byinshi maze akirukanwa kuko na none mu 2015 muri Esipanye, ikipe y’ingimbi ya Serranos Sub 11 yigeze gutsinda Benicalap ibitego 25-0 na bwo arirukanwa. Gusa impamvu isanzwe ituma umutoza yirukanwa n’iyo kutagera ku musaruro atari yitezweho cyane nk’iyo ikipe atoza itsindwa.


