Urupfu rwa Bahaa Abu al-Ata rwasembuye imitwe yegamiye kuri Isilamu

Israel vs Islamic Jihad: Murarasa natwe tubarase-IDF

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Israel zemeje ko zishe umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi wa Islamic Jihad wegamiye ku idini rya kiislamu , Bahaa Abu al-Ata mu gitero cy’indege cyagabwe mu mugi wa Gaza muri Palestine.

Aya makuru yemejwe n’uyu mutwe w’aba ‘jihadist’ Bahaa Abu al-Ata yari ayoboye, yakiranywe umujinya mwinshi, bisembura n’indi mitwe yegamiye kuri Isilamu. Na wo watangiye kohereza misile ntoya za ‘rocket’ muri Israel.

Igisirikare cya Israel cyohereje ibimodoka by’intambara ku mupaka uhuza Israel na Palestine, cyavuze mu gitondo ko i Gaza hamaze kuva ibisasu bya ‘rocket’ bigera muri 50, muri byo 20 byapfubirijwe mu kirere hifashishijwe uburyo buzwi nka Iron Dome System.

Khaled al-Batsh wasigaye ayoboye Islamic Jihad yavuze ko Israel n’abayo bagomba kuryozwa urupfu rwa Bahaa Abu al-Ata n’urw’umuhungu wa Akram al-Ajouri (umwe mu bayobozi bayo) na we ngo wagabyeho igitero mu mugi wa Damascus muri Syria.

” Netanyahu, ingabo za Israel n’abaturage bayo bagomba kwishyura urupfu rwa Bahaa Abu al-Ata”

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamini Netanyahu yavuze ko iyi ntambara yo guhangana n’imitwe yo muri palestine izatwara igihe mu rwego rwo gukomeza kwirinda no kurinda abaturage bakomeje kuraswamo ibisasu. Ibi byashimangiwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Jonathan Conricus wasabye abaturage n’abakozi mu murwa wa Tel Aviv ko baguma mu ngo zabo, amashuri na kaminuza bigafungwa.

Umuryango w’Abibumbye wasabye impande zombi guhagarika iyi ntambara ku bw’umutekano w’abaturage ba Israeli na Palestine ariko Palestine ivuga ko imyanzuro ya Netanyahu itatuma ihagarara.

Umunyamakuru Harry Fawcett wa Al Jazeera dukesha aya makuru avuga ko n’ubu Palestine na Israel bakirasana.

” Za ‘rocket’ ziracyaraswa ziturutse muri Gaza kandi na Israel iri gusubiza. Twumvishe kandi tunabona ibi bisasu bituruka inyuma yacu, bigana mu majyaruguru ya Israel. Hari ibyapfubirijwe mu kirere. Twumvishe n’indege z’intambara za Israel, bigaragara ko intambara ishobora kurota.” Harry Fawcett.

Israel irashinja Gaza kurasa ibi bisasu mu basivili, bityo ngo barabikora na yo yohereze iwabo.

” Murarasa abaturage natwe tubarase.” Igisirikare cya Israel.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza avuga ko Umunyapalestine umwe (Mohammed Attiyah Musleh Hammouda) ari we wiciye muri iki gitero cy’indege za Israel, abandi 12 barakomereka.

Amashusho y’ibyabereye muri Israel mu masaha icyenda ashize https://twitter.com/Breaking911/status/1194137574341783552

Hashize amasaha icyenda igisirikare cya Israel gitangaje ko cyapfubije misile 20 muri 50 zaturutse i Gaza https://twitter.com/IDF/status/1194161971383472128

Urupfu rwa Bahaa Abu al-Ata rwasembuye imitwe yegamiye kuri Isilamu
Urupfu rwa Bahaa Abu al-Ata rwasembuye imitwe yegamiye kuri Isilamu

Aha ni hafi y'urugo rwe, aho yagabiweho igitero
Aha ni hafi y’urugo rwe, aho yagabiweho igitero

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *