Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine

Musanze: Umuryango urara hanze nyuma yo kwisenyera inzu kugeza ishizemo ibiti

Sangiza iyi nkuru

Munyaziboneye Faustin n’umuhungu we batuye mu mudugudu wa Rwabika, akagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze barara hanze nyuma yo kwisenyera inzu bubakiwe kugeza ibiti biyishizemo.

Nyuma yo kumenya iki kibazo ku mugoroba w’uyu wa 8 Ugushyingo 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasuye uyu mudugudu, ahura na Munyaziboneye.

Meya Nuwumuremyi avuga ko Munyaziboneye ari umuntu ufite imbaraga ariko ngo akaba ari umusinzi.

” Nk’uko bigaragara, Munyaziboneye ni umuntu ubona afite imbaraga ariko ngo ni umusinzi. Yatubwiye ko yigeze kugira amafaranga ariko aza kumushiraho.”

Akomeza avuga ko Munyaziboneye yubakiwe n’abaturanyi ariko agenda asosoramo ibiti kugeza bishize nk’uko na nyir’ubwite abyiyemerera gusa yasabye imbabazi, avuga ko agiye kwisubiraho.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine

Munyaziboneye abana n’umuhungu we ufite imyaka 18 y’amavuko. Yari afite umugore ariko ibi bibazo bituma amuta nk’uko byemezwa na Kabagema Felicien, umuturanyi we mu nkuru yakozwe na Rwanda Tribune.

“Munyaziboneye yaje avuye mu mudugudu wa Gakenke mu kagari ka Migeshi, ari kumwe n’umugore we, gusa umugore yaje kumuta yigira iwabo, noneho akazu babagamo kamaze gusaza yubakiwe inzu n’abaturage mu mabati ashaje yahawe n’umugiraneza.”

Kabagema avuga ko itorero rya pantekote (ADEPR) ryabumbiye Munyaziboneye inkarakara ngo yubakirwe nyuma arazigurisha.

Munyaziboneye n’umuhungu we barara mu kazu gasakajwe amabati ashaje, afite inkingi enye z’ibiti biyafashe, ku mpande ho hararangaye. Barara ku musambi hejuru y’ibyatsi byumye by’ibishyimbo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we wamenye iki kibazo, aranenga abayobozi babona ibibazo nk’ibi ntacyo bibabwiye.

“Ubona ibintu bibi ntamenye ko ari bibi akwiriye kwigizwayo, ubona ibintu bibi, akabibona ariko agahitamo kubigumana na we akwiriye guhwiturwa akabyumva, akabikora bitaba ibyo akavaho, na ho ubibona akabihishira we ni umugambanyi.” Guverineri Gatabazi.

Ku bufatanye n’ubuyobozi buri hafi ye, Munyaziboneye n’umuhungu we bashakiwe inzu yimukiramo ariko azajya ayiyishyurira. Bombi kandi ngo bagiye gushakirwa akazi ko gufasha abubatsi (ikiyede).

Munyaziboneye n'umuhungu we ni aha barara
Munyaziboneye n’umuhungu we ni aha barara

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *