Perezida Kagame yahaye amahitamo abasubiye mu byaha bari barafungiwe

Sangiza iyi nkuru

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 mu muhango wo kurahira kw’abaminisitiri, abanyamabanga ba leta n’abayobozi b’ingabo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahaye amahitamo abiri abafunguwe bahawe imbabazi bagasubira mu byo bari barafungiwe.

Perezida Kagame yihanangirije abihisha inyuma ya politiki,ubwisanzure,… bafashwa n’abahungabanya umutekano bari hanze.

“Ndashaka kuburira bamwe mu bari hano bihisha inyuma y’ibintu nka politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibintu natwe dushaka kandi tukaba ari twe ba mbere bo kubitanga”. Perezida Kagame.

Perezida Kagame avuga ko abo bantu bagize uruhare muri jenoside, bakomeje ingengabitekerezo yayo, barafungwa, bafungurwa ku mbabazi ariko barongera babisubiramo. Ati: “Nibatabivamo bazashyirwa aho bagomba kuba.”

Mu Rwanda hari amashyaka atemewe, rimwe rivuga ko riharanira iterambere, demukarasi n’ubwisanzure ariko hari igice kinini kiyanenga, kivuga ko yifatanya n’abanzi guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse abayobozi bayo bakaba bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze kandi ku mutekano wari warabaye akamenyero ariko hakaba hari abagerageza kuwuhungabanya, avuga ko hagiye gukorwa igishoboka cyose ngo wongere kuba ikintu gisanzwe. Aha yavuze ko abashaka kuwuhungabanya bizabahenda.

Hashize iminsi amakuru avuga ko hari imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse hari n’ibitero byagiye bigabwa ku nkengero z’igihugu harimo ibyagabwe n’umutwe wa FLN uturuka mu ishyamba rya Nyungwe ndetse na RUD Urunana wagabye igitero mu karere ka Musanze mu ntangiriro z’Ukwakira.

Amakuru yo ku gitero cyagabwe mu karere ka Musanze yavugaga ko bishoboka ko abarwanyi ba RUD Urunana bahateye hari umuntu cyangwa abantu babarangiraga inzira, ngo byumvikane ko mu gihugu imbere hari umwanzi cyangwa se umugambanyi. Aba barwanyi baturutse muri Pariki y’Ibirunga, baza babaza abaturage kamwe mudusoko duhari nk’aho ubusanzwe bari bahazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *