gat5.jpg

Amafoto: Guverineri Gatabazi arahirira inshingano mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu 1999

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 10 Ukwakira 1999, ni bwo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yashizweho. Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuva mu 2017 agaragara arahirira inshingano z’Umuhuzabikorwa Wungirije (Vice Coordinator) ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Guverineri Gatabazi, iyi Nama yari iyobowe na Rusimbi John muri icyo gihe. Yashyizeho ubu butumwa mu rwego rwo kwishimira intambwe iyi nama yateye ndetse n’ababigizemo uruhare mu myaka 20 imaze.

“Kuva tariki ya 10 Ukwakira 1999 kugeza tariki ya 10 Ukwakira 2019, imyaka 20 NYC yageze kuri byinshi.” Guv. Gatabazi.

Bwiza.com twaganiriye na Guv. Gatabazi JMV atubwira ko iri terambere Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yagezeho mu myaka 20 rikwiriye guhuza aba bantu bose barigizemo uruhare.

Ku bijyanye n’aya mafoto, Guv. Gatabazi yavuze ko kuri iyi ifoto ya mbere yarahiriraga kuba Umuhuzabikorwa Wungirije w’iyi Nama ku rwego rw’igihugu nyuma y’ikosi ry’ibyumweru bitatu bari bamaze gukorera i Busogo (ubu ni mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo).
gat5.jpg

Yarahiriraga inshingano z'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko muri Prefecture ya Byumba
Yarahiriraga inshingano z’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Prefecture ya Byumba
Guv. Gatabazi yari kumwe na komite y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko muri Prefecture ya Byumba
Guv. Gatabazi yari kumwe na komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Prefecture ya Byumba

NYC ni impine y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iri mu rurimi rw’Icyongereza. Mu magambo arambuye ni ‘National Youth Council’ iyobowe ku rwego rw’igihugu na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *