Abantu batamenyekanye bari bitwaje ibyuma bishe umunyamakuru Papy Mahamba Mumbere wakoraga ikiganiro kuri Ebola, bakomeretsa umugore we ndetse banamutwikira n’inzu.
Actualite.CD ivuga ko aya makuru yatangajwe n’Umuryango Uharanira Ubwisanzure n’Uburenganzira bw’Itangazamakuru muri Afurika , OLPA (Observatory of the Freedom of the Press in Africa). Uvuga ko Mahamba Mumbere wakoreraga Radio y’Abaturage ya Lwemba , RCL yiciwe muri Bunia mu ntara ya Ituri atewe ibyuma mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2019.
“Nyuma yo kwicanwa ubugome, abamuteye bakomerekeje umugore we maze batwika n’inzu ye.” OLPA.
Abafite imyumvire y’uko Ebola itabaho ntabwo bavugaga rumwe na we wari ugicishaho kuri radiyo ikiganiro cyo kurwanya icyorezo cya Ebola. Iyi myumvire yatumye n’andi maradiyo yacishagaho ibiganiro kuri Ebola ku butaka bwa Mambasa abihagarika mu mpera za Nzeri 2019 ku mpamvu yo kwirinda amakimbirane n’abaturage.
Abamwishe bikekwa ko bashobora kuba ari aba baturage bafite iyi myumvire cyangwa inyeshyamba zigaba ibitero ahavurirwa iki cyorezo ndetse n’ahabikwa ibikoresho byifashishwa muri ubu buvuzi.
OLPA irasaba leta ya Congo/Kinshasa ko hakorwa iperereza rishakisha abakoze iki cyaha.


