Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa asobanura impamvu inama ya kabiri yiga ku ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Angola agamije kubyutsa umubano wayo n’u Rwanda yakerewe.
Iyi nama yari kubera muri Uganda ku wa 16 Ukwakira 2019, kuko iya mbere yari yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ya komisiyo z’ibihugu byombi zishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano i Kigali harimo kongera guhura nyuma y’iminsi 30.
Ku wa kabiri, Minisitiri Kuteesa yavuze ko iyi nama itabaye kubera ko umuhuza w’ibiganiro, Angola na Congo/Kinshasa bitari kuboneka.
Kuteesa anyomoza abavuga ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byahagaze.
“Twari twiteguye kwakira inama na bagenzi bacu b’i Kigali ariko twahisemo kuyigiza inyuma kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batubwiye ko batazaboneka kuri iriya tariki kubera ibibazo bireba ubuzima bw’ibihugu byabo.”
Uganda yemeje ko abagize izi komisiyo bazahurira i Kampala ku wa 18 Ugushyingo 2019, u Rwanda narwo rukaba ruyiteguye na gahunda yo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuhahirane mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.


