Amakuru acicikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko umuyobozi w’umutwe wa FDLR RUD Urunana, Gen. Musabimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel yishwe n’igisirikare cy’igihugu kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019.
Iki gisirikare (FARDC) ngo cyiciye Gen. Jean Michel mu gitero cyagabye muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bigaragara mu mafoto ari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Gen. Jean Michel arambaraye hasi n’amaraso ku mubiri, bisa nk’aho yituye hasi agahwera.
Ni muri gahunda yatangijwe n’igisirikare cy’igihugu mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba yibasiye igice cy’uburasirazuba.
Umutwe wa RUD Urunana ni wo wagabye igitero mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi na Musanze mu ntango z’Ukwakira, abantu 14 bakahasiga ubuzima. Ibi byatangajwe n’abagabye iki gitero bafashe ubwo baganiraga n’itangazamakuru.
Hagati mu Kwakira 2019, ingabo za Congo-Kinshasa muri Operasiyo Zokola 2 zagabye igitero ku nyeshyamba za RUD Urunana muri teritwari ya Rutshuru. Abarwanyi 14 b’uyu mutwe baguye muri uyu mutego, Gen. Afrika Jean Michel akomereka bikomeye gusa yaracikishijwe.
Kuva muri Nzeri, Gen. Afurika Jean Michel abaye umuyobozi wa kabiri w’umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wishwe nyuma ya Gen. Sylvestre Mudacumura wayoboraga FDLR. Gen. Mudacumura yishwe na FARC yari agishakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi kuva mu 2012.
Gen. Afurika Jean Michel yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye mu 1967. Yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu Ishuri rya Gisirikare ESM aho yarangije ari sous-Lieutenant.
Kanda hano niba wifuza kureba amafoto ya Gen. Afurika Jean Michel https://twitter.com/HassKaringanire/status/1193234776766976000



6 Responses
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yishwe
Azagaruke yicabantu mukinigi
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yishwe
Azagaruke yicabantu mukinigi
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yishwe
Wawoooo imanishimwe yo ihoreye abantu bayo
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yishwe
Wawoooo imanishimwe yo ihoreye abantu bayo
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yagabye igitero i Musanze yishwe
H.E Tchisekedi akomeje kwitwara neza Imana ikomeze kumukoresha kubikorwa by’intangarugero
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yagabye igitero i Musanze yishwe
H.E Tchisekedi akomeje kwitwara neza Imana ikomeze kumukoresha kubikorwa by’intangarugero