Inama ya ba Minisitiri babiri muri UTAB isize Dr. Ndahiro yeguye

Sangiza iyi nkuru

Kuri iyi tariki ya 21 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase bagiriye inama muri Kaminuza ya UTAB mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’abayobozi bayo, basiga Dr. Ndahiro Alfred wari ukuriye Inama y’Ubutegetsi yeguye.

Umwuka mubi wumvikanye ubwo Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Mgr. Seliviliyani Nzakamwita yandikiraga Padiri Dr. Nyombayire uyoboye iyi kaminuza ibaruwa imweguza bitewe n’ibibazo yananiwe gukemura kandi ngo yarabigizemo n’uruhare.

Padiri Dr. Nyombayire yanditse ibaruwa isubiza Musenyeri, agaragaza ko kumweguza birimo akarengane, kubogama, akagambane no kwica nkana amategeko ajyanye no kweguza. Yagaragaje ko ibibazo bivugwa ko yagizemo uruhare runini ari ibi by’amakimbirane hagati ye, Niyibizi Mbabazi Justine umwungirije (na we yaregujwe) ndetse na Dr. Alfred Ndahiro, we Padiri yavuzeho kuba intandaro y’ibibazo byose bitewe n’agasuzuguro no kwivanga mu nshingano nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Padiri Nyombayire yo ku wa 13 Ugushyingo.

Iki kibazo ni cyo aba bayobozi barimo ba Minisitiri babiri, Umuyobozi w’Urwego rw’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Mukankomeje Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Mgr. Nzakamwita,.. bakora iyi nama kugira ngo bagishakire umuti.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa 21 Ugushyingo, Dr. Alfred Ndahiro na we yeguye, akurikira Padiri Nyombayire na Mbabazi Justine begujwe.

Ni ibaruwa Dr. Ndahiro yandikiye abagize Inama y’Ubutegetsi, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, kuva ejo ku wa 22 Ugushyingo 2019, inshingano ze zikazatangirwa gukorwa n’uwari umwungirije mu gihe hatarashyirwaho undi.

” Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya UTAB ku mpamvu zanjye bwite.” Ibaruwa ya Dr. Ndahiro yandikiye bagenzi be bakoranaga.

Inama y’Ubutegetsi ya UTAB yakoze inama ku wa 26 Ukwakira 2019 yiga ku bibazo biri muri iyi kaminuza, ku wa 28 yandikira Mgr. Nzakamwita ibaruwa imusaba kweguza Padiri Dr. Nyombayire na Mbabazi Justine, bishyirwa mu bikorwa ku wa 11 Ugushyingo ariko bahabwa ukwezi ko kwitegura gusa ubu bafite umunsi umwe gusa bagasimbuzwa nk’uko Dr. Mutimura yabyanzuye.

Ifoto: Igihe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *