Inka ni rimwe mu matungo yororerwa mu rugo ahabwa agaciro gakomeye, ikaba ikimenyetso cy’ubukungu, imibereho y’umuryango n’umuco muri tumwe mu duce n’ibihugu ku isi harimo n’u Rwanda.
Inka ifite aka gaciro bitewe n’impamvu zitandukanye: Mu Buhinde hari abazifata nk’ibigirwamana, hari abazikundira ko zitanga inyama, umukamo, amavuta, ifumbire, impu zazo zikora ibikoresho nk’intebe ariko kandi hari n’abishimira kuzitunga gusa, bakazitaho, bakaziha agaciro ku buryo bugora bamwe kubyumva.
Umutambagiro wazo i Nyanza mu Rukari unyura abawureba kandi inka z’Inyambo (zigira amahembe manini kandi maremare) zisobanuye byinshi mu muco n’amateka by’u Rwanda.
Mu baha inka agaciro gakomeye harimo ubwoko bw’Abahima, burangwa n’imigenzo, ibyumvire ndetse n’imyizerere idasanzwe.
Abahima ni ubwoko buba muri Uganda, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu, ahahoze ari Ankole. Hari abari mu gace ka Mbarara na Nakasele.
Ni aborozi b’inka b’intangarugero, bagakunda kuragirira inka zabo nkundwakazi mu bikuyu no mu mashyamba. Byavugwaga ko aho kugira ngo ukomeretse cyangwa ugonge inka y’Umuhima, wabimukorera ubwe.
Imigenzo ikorerwa umugeni w’Umuhimakazi mbere y’uko ashaka umugabo ifitanye isano n’inka
Abahima bizera ko umukobwa mwiza ari ubyibushye. Kugira ngo abyibuhe bamugaburira amata y’inka, inyama z’inka, ibiryo bitekeshejwe amavuta y’inka, ndetse akisiga n’amavuta y’inka.
Akarusho ni uko iyo umukobwa abura icyumweru ngo ashake umugabo, akimara yoga amata y’inka, byose bigakorwa mu buryo bwo kumushakira bwa bwiza.
Kimwe no mu Rwanda, cyane mu gihe cyo ha mbere, umuntu ufite inka nyinshi ni we wafatwaga nk’umukire, ufite nkeya aba ari umukene utifashije.
Birahagije kugira ngo Abahima bamenye ubutunzi bw’iwabo w’umukobwa bitewe n’uko angana. Umukobwa munini bigaragara ko iwabo batunze inka nyinshi kuko aba atarabuze ya mata, amavuta ndetse n’inyama. Unanutse we byumvikane ko bamubonamo ubukene bwo mu muryango we.
Hari imvugo yasakaye mu bantu ko ‘Umukobwa w’uburanga aba yaranyoye amata’, wasanga iyi mvugo yaravuye mu Bahima bakunze korora inka z’amahembe maremare, za zindi mu Rwanda twita Inyambo.
Twumva kandi tukabwirwa ko agahugu kagira umuco, akandi uwako, kimwe n’uko agace kagira umuco wako, akandi bikaba uko. Ibihe na byo burya biratandukana, kuko hari ibyo twumva mu buryo bw’ubu (bugezweho), bitandukanye n’ubwa kera.
Ubu ngubu mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, usanga abakobwa banini ari bo bakunze kubona abagabo byihuse, ugasanga ariko uko ibihe bigenda biza, iyi myumvire igenda ihinduka, ari na ko abakobwa bagenda bafata imico itandukanye ituma hari ibyo bareka.
Hari umubare munini w’abakobwa bagerageza uko bashoboye kose (bakora imyitozo ngororamubiri cyangwa bakarya ibiryo bike cyane) kugira ngo batabyibuha. Ubwiza bw’umukobwa wo muri iki gihe mu bihugu bimwe na bimwe ni ‘ukuba apima ibiro bikeya’. Ibiro bike byabaye ikimenyetso cy’ubuzima buzira umuze.
Iyi myumvire ishyigikirwa na gahunda nk’amarushanwa y’ubwiza nka Miss (ukongeraho igihugu ushatse). Abayakoresha bavuga ko ushaka kuyahatanamo agomba kuba atarengeje ibiro runaka, ariko ntihavugwa ngo ‘ufite ibiro biri munsi y’ibi ntagomba kwitabira’. Ibi bituma umukobwa wese ushaka ubwiza ashaka uburyo yatakaza ibiro bye, cyangwa se agashaka uko abigenza ngo ntibirenge ibyo afite.
Bitewe n’umuco w’igihugu cyangwa w’agace runaka, kubyibuha k’umukobwa ni bwo bwiza bwe nk’uko kunanuka kwe ari bwo bwiza bwe.



2 Responses
Umubyibuho ni ubwiza bw’Abahimakazi, hari imigenzo bakora ngo bawugire
Nukuri abahima n,batutsi nibeza
Umubyibuho ni ubwiza bw’Abahimakazi, hari imigenzo bakora ngo bawugire
Nukuri abahima n,batutsi nibeza