Mu gihe nk’iki: M23 yafashe Goma, ingabo za FARDC zirahunga, ONU ishinjwa kurebera

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ni bwo umutwe wa M23 (March 23 Movement) warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wafashe umugi wa Goma, ingabo z’igihugu (FARDC) zirahunga, iziri mu butumwa bw’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) na zo zirarebera.

Kuva mu mpera z’icyumweru no ku wa mbere, ingabo za M23 zarwaniraga ku nkengero z’umugi, zigenda zisatira ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Urugamba rwabaye rusubitswe igihe gito, ku wa kabiri rurongera rurabyutswa ariko na rwo rumara akanya gato. Hari mu masaa 11:00, Ingabo za Congo/Kinshasa zarahunze, zita ibikoresho n’imyambaro.

Imodoka (convoys) eshanu zarimo abarwanyi ba M23, umuyobozi w’ingabo zawo Sultan Makenga n’umuvugizi, Vianney Kazarama basesekaye mu mugi wa Goma barawusenguruka. Mbere y’uko bawufata, hari abaturage bari bahunze ariko ngo hari n’abishimiye uyu mutwe ufata umugi.

M23 yatangije urugamba kuko Congo/Kinshasa yari yanze ko habaho ibiganiro by’amahoro. Yavuze ko nihatagira igikorwa ku byifuzo byabo, irafata n’umugi wa Bukavu uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Leta ya Congo/Kinshasa yavuze ko M23 yari ifite ibikoresho bihambaye yafashwaga na leta y’u Rwanda ariko rwarabihakanye ahubwo ruvuga ko harimo kwirengagizwa umuzi w’ikibazo nk’uko Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yigeze kubitangaza.

Bahujwe na Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Joseph Kabila na Paul Kagame w’u Rwanda baganiriye kuri iki kibazo cy’amakimbirane ari hagati y’iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’Afurika na M23. Habaye kandi ibiganiro byahuje Congo/Kinshasa n’ubuyobozi bwa M23 muri Uganda, byose bigamije gukemura amakimbirane ari hagati yabo.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nta kintu zigeze zikora kuri iki kibazo ni byo byatumye bamwe mu baturage bo muri Kisangani batwitse ibikoresho byabo.

Ubufaransa bwasabye ONU kureka gukomeza kurebera, ahubwo bafatanya n’ingabo z’igihugu guhangana na M23. Bwavuze ko biteye isoni kubona MONUSCO yari ifite ingabo zisaga 17,000 muri iki gihugu, ikagira izisaga 1500 mu mugi wa Goma yananirwa guhagarika amagana make y’abarwanyi ba M23 gusa Eduardo del Buey wari umuvugizi wa ONU yavuze ko batakwinjira muri iki kibazo kandi nta muturage uri kubigenderamo.

Ibiganiro by’amahoro byakozwe n’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ni byo byatumye M23 ivana abarwanyi bayo mu mugi wa Goma. Byavuzwe ko Congo/Kinshasa yemeye kumvikana n’uyu mutwe. Tariki ya 7 Ugushyingo 2013, M23 yavuze ko ihagaritse gahunda yayo y’urugamba mu rwego rwo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *