Inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Angola abyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntikibaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019.
Aya makuru yemejwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Avuga ko iyi nama yimuriwe ku munsi utaramenyekana ku busabe bw’u Rwanda bitewe n’impamvu ikurikira:
” Twasabye ko yimurirwa ku yindi tariki kuko hari abagize itsinda ry’u Rwanda batari kuboneka ku wa mbere kubera izindi nshingano.” Olivier Nduhungirehe.
Amb. Nduhungirehe yavugaga ku itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda bagize komisiyo yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ya Angola yo muri Kanama 2019.
Hashize imyaka ibiri umubano hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza. Muri Angola habaye inama ebyiri zihuza abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’umuhuza, João Lourenço zombi zari zigamije gusasa inzobe kugira ngo umubano mwiza ibihugu byahoranye ugaruke. Muri izi nama harimo n’iyi ya Kanama yarangiye hasinywe amasezerano.
Muri iyi nama hafashwemo umwanzuro w’iyi komisiyo ishinzwe kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, igizwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda. Bakoze inama ya mbere i Kigali ku wa 16 Nzeri, bemeranya kuzakora indi i Kampala nyuma y’iminsi 30 ariko ntiyabaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa aherutse gutangaza ko impamvu inama itabaye ari uko umuhuza (Angola) n’uhagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batari kuboneka ku itariki ya 16 Ukwakira.
Inama ya kabiri yari yimuriwe tariki ya 13 Ugushyingo ntiyaba, yimurirwa tariki ya 18 na bwo yasubitswe. Nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofono Opondo, itariki nshya izatangazwa.


