Imyaka ibiri irirenze umubano w’ibihugu byari inshuti kuva mu bihe byo ha mbere ( u Rwanda na Uganda) utifashe neza. Impande zombi zishinjanya kugira uruhare mu guhindanya uyu mubano ku mpamvu zitandukanye, ahanini zishingiye ku mutekano w’ibihugu byombi. Impande enye z’ingenzi zikomeje kugerwaho n’ingaruka z’uyu mubano mu buryo turavugaho.
Amateka atwereka ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’ibivandimwe cyane ko ubusanzwe byashyingiranaga, bigahahirana, ababituye ni inshuti zihuzwa na byinshi n’akazi karimo. Nta washidikanya ko hari abagande bari mu Rwanda, batuye nk’uko hari abanyarwanda na bo bari muri Uganda, bose bahabaga bisanga kuko bazi ko ari mu rugo.
Uyu mubano wahinduye isura umaze kwangiza ibintu byinshi, harimo n’ibyo tumaze gukomozaho nk’ubuhahirane ndetse n’umutekano ntabwo wifashe neza nk’uko impande zombi zibyivugira.
Abaturage
Ubuyobozi bwiza buberaho abaturage n’inzego z’umutekano biberaho abaturage, ni yo mpamvu ibikorwa byabo byose byagashingiye kuri bo.
U Rwanda rushinja Uganda kwica urubozo no gufunga abanyarwanda baba iwayo , ndetse yagiye yohereza bamwe mu banyarwanda babaye intere, abandi baguyeyo, ndetse bamwe bivugwa ko bari mu magereza atemewe.
Uganda yo ishinja u Rwanda n’abanyarwanda kuba intasi. Umutekano w’aba baturage ntabwo wifashe neza. Uganda kandi ishinja u Rwanda gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi ariko rwo rukavuga ko rwagiriye inama abaturage ngo ntibajye muri iki gihugu cy’abaturanyi ku bw’umutekano wabo. Ibi byashingiwe ku bafungwa mu buryo bivugwa ko butemewe n’amategeko, n’abakubitwa bakoherezwa ku mipaka ngo bajye iwabo mu Rwanda.
Abaturanyi ntabwo bacyambuka, imipaka yabaye nk’urugo rwari rutuwe rutakibamo abantu (itongo) kuko rwa rujya n’uruza rwaribagiranye. Ubuhahirane ntibukibaho, ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi byarazamutse. Niba ushaka kubimenya, egera umucuruzi mu Rwanda umubaze uti: ” ese kawunga igura angahe? “ hanyuma akugereranyirize n’uko yaguraga mu myaka ibiri ishize.
Hari izindi ngero z’ibicuruzwa byazamutse mu biciro, bikomeje gushyira abaturage mu buzima buhenze kandi butajyanye n’ubushobozi bafite. Ubukene n’inzara bibatera ‘kwiyahura’ bakajya guca inshuro hakurya gusa bagenda bikandagira ku bw’impamvu zigaragara hasi.
Ntibyari bisanzwe kumva ngo umuturage w’Umunyarwanda cyangwa se w’Umugande barasiwe ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Abagande barasiwe ku mupaka u Rwanda rwabaketseho ubucuruzi bwa magendu nk’uko polisi y’igihugu yabivugiye mu itangazo ryo ku wa 10 Ugushyingo 2019. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bacuruzi bashatse kuyirwanya, irabarasa. Aba bashyikirijwe Uganda ku wa 12 Ugushyingo ariko Uganda na yo ikurikizaho ubutumwa bwamagana iki gikorwa ndetse isaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwabo.
Ingaruka ni nyinshi ariko reka mbe mpiniye hano, nkomereze ku itangazamakuru.
Itangazamakuru
Itangazamakuru ryabaye igikoresho ibihugu byombi byifashisha, mu kugaragaza ibi bibazo ariko hari igihe hazamo gukabya. Hari ibinyamakuru bisa n’ibyihaye intego yo gukomeza aya makibirane, wenda n’ubwo bitabitekerezaho. Ibi byatumye buri gihugu kigira ibitangazamakuru gifunga, ku buryo nta muturage uri imbere mu kindi gihugu wabisoma, gusa si ngombwa ngo mbitangaze.
Ese si ikibazo ku musomyi ushaka kumenya amakuru avugirwa mu baturanyi, harimo n’ay’abavandimwe n’inshuti babayo ariko akayabura? Hatabayemo kwiyumanganya, ikibazo cy’ifungwa ry’ibitangazamakuru na cyo kirahangayikishije.
Ingaruka z’ibitangazamakuru bitangaza iri cengezamatwara ni uko bikurura amakimbirane hagati y’abatuye mu bihugu byombi. Bikurura guterena amagambo hagati y’abagande n’abanyarwanda, binyuze ahanini ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’ubwo ikinyamakuru gitangaza inkuru, na yo ntivugweho rumwe ahanini kubera ko yabogamiye ku ruhande rumwe.
Abayobozi
Abayobozi reka mbagereranye n’ababyeyi bafite abana bagomba kurera. Umubyeyi agira inshingano nyinshi ku mwana, akagira n’imyanzuro amufatira ku nyungu ze (umwana). Umubyeyi iyo aburiye umwana icyo kurya kandi ubusanzwe yakimuboneraga, wa mwana atangira kumutakariza ikizere.
Byari ibyishimo byinshi ku mpande zombi, ubwo muri Kanama 2019 hasinywaga amasezerano ya Angola, abyutsa umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame, Museveni na Lorenco wa Angola wari umuhuza ni bo bayagizemo uruhare. Abaturage barishimye ngo imipaka ishobora kuba igiye kongera gukora, ubuhahirane bugaruka, ibiciro by’ibicuruzwa bimanuka ndetse n’ibicuruzwa bitakigera iwabo byongere bigaruka. Ubu amaso yaheze mu kirere ari ko buri ruhande rushinja urundi kubigiramo uruhare.
Ese haba hari ubushake buke ku bayobozi, uruhande rumwe cyangwa zombi mu gukemura iki kibazo? Icyo umuntu yavugaho ni uko bakwiriye kumenya ko zitukwamo nkuru. Ibintu nibigenda neza bazashimwa kandi nibigenda nabi bazagawa.
Ese kuba bitarakemuka nuko aba bayobozi batigeze bagirwaho ingaruka nkizikomeje kugera kubaturage? Abaturage b’ibihugu byombi barataka igihombo, abandi barataka inzara yazanywe n’izamuka ry’ibiciro. Ese aba bayobozi bibaza ko bahembwa amafaranga ava mu misoro abaturage batanze ? umunsi itazaboneka bizagenda bite ? abayobozi bakwiye kwicara bakareba inyungu z’umuturage kuko nta ndagukunda birirwa babwira abaturage mu gihe inzara iri gutema amara .
Inzego z’umutekano
U Rwanda rushinja inzego z’umutekano za Uganda n’urwego rw’ubutasi, CMI gufunga abanyarwanda mu buryo butemewe zikanabakorera iyicarubozo. Hari abanyarwanda babiri barasiwe ku mupaka wa Gatuna hagati ya tariki 3 n’4 Ugushyingo. Aba bari bikoreye ibirayi babivanye muri Uganda. Tariki 10 Ugushyingo na bwo aba bagande baraswe barapfa. Tariki ya 25 Gicurasi, hari umunyarwanda n’umugande barasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda gusa impande zombi ntizemeranya ku wabarashe. Tariki 23 Werurwe 2019, umubyeyi wari utwite, Elisabeth Mukarugwiza yapfuye yirukankanwa n’abataramenyekanye bamubuzaga kujya muri Uganda.
Impande zombi zivuga impamvu zikora ibi bikorwa ariko ibitekerezo na byo biza ukwabyo. Hibazwa niba uburyo bwo kurasa mu kico ari bwo bushobokera izi nzego z’umutekano gusa. Hibazwa impamvu buri gihugu cyikorera ibintu byose mu buryo bwacyo kandi bireba impande zombi, ibi bihabanye n’amahame y’Ububanyi n’Amahanga.
Ese inzego z’umutekano zishinzwe kurinda abaturage, zagirirwa icyizere zite mu gihe imfu n’itotezwa bifata indi ntera? Kuki se koko hadakurikizwa ubwumvikane bw’ibihugu byombi kugira ngo umutekano utere imbere? Ese bibaza ko abaturage igihe bazabatakariza ikizere bizaba ikibazo gikomeye ?
Ibi ni ibitekerezo n’ibibazo byange nk’umwanditsi ndetse n’iby’abandi twaganiriye, bishingiye ku byabaye ndetse n’ibiriho. Ntabwo nabivuzeho byose ariko ndizera ko amake nabivuzemo ahagije kandi hari icyo yamarira abo areba.



2 Responses
Uganda n’u Rwanda: Ingaruka z’umubano mubi ku baturage n’izindi nzego
Umubano wajemo agatotsi kuwa 1 z’ukwa cumi 1990, ubwo Urwanda rwaterwaga. Ibyakurikiye byose ni inkurikizi y’ubugambanyi bwari bwihishe inyuma y’ilyo tera.
Uganda n’u Rwanda: Ingaruka z’umubano mubi ku baturage n’izindi nzego
Umubano wajemo agatotsi kuwa 1 z’ukwa cumi 1990, ubwo Urwanda rwaterwaga. Ibyakurikiye byose ni inkurikizi y’ubugambanyi bwari bwihishe inyuma y’ilyo tera.