Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Nshimiyimana Gilbert uyoboye College Adventiste de Gitwe icyaha cyo kugira uruhare mu guhatira abana kwinjira mu idini.
RIB ivuga ko ibi bihabanye n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga idini.
Ibigo by’amashuri n’abanyarwanda barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana bw’ubwisanzure mu mitekerereze, kugaragaza ibyo batekereza, umutimanama no guhitamo idini.
Amakuru y’abana bahatirwa kwinjira mu idini yamenyekanuye ubwo ikinyamakuru cya Afrimax TV cyaganiriye na Nshimiyimana, wisobanuye ko abana babatizwa ku bushake.
Minisiteri y’uburezi ibicishije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 5 Ugushyingo, yamaganye bene aba bayobozi b’ibigo by’amashuri.
“ Ntabwo ibigo by’amashuri nka College Adventiste de Gitwe ari urubuga rwo gucengeza abanyeshuri bakiri bato ibikorwa by’amadini ku mashuri aho hakibanzwe ku kunoza imyigire n’imyigishirize.”
Iyi Minisiteri yasabye inzego nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba kugira ngo bicike mu mashuri.



2 Responses
Umuyobozi w’Ishuri ry’Abadivansitisite rya Gitwe yatawe muri yombi
Ibi nukubesha rwose bafite ibindi barikumuziza mwekujya mutubesha ntabwo turi injiji .
Umuyobozi w’Ishuri ry’Abadivansitisite rya Gitwe yatawe muri yombi
Ibi nukubesha rwose bafite ibindi barikumuziza mwekujya mutubesha ntabwo turi injiji .