Mu gice cy’umugezi wa Rusizi giherereye mu Burundi hakomeje kuboneka imirambo. Abaturage bafite ubwoba nyuma y’indi mirambo itanu iziritse yabonetse muri uyu mugezi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2019.
Iyi mirambo yabonywe n’abasare bari muri aya mazi bageze ku musozi wa Rusiga, Komine ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke.
Aba basare bavuze ko basanze imirambo iziritse kandi iriho amaraso. Baketse yajugunwe muri uyu mugezi n’abari batwaye imodoka ebyiri bumvaga zivugira hafi aho ngaho ubwo bahageraga.
“Bari buzuyeho amaraso. Dutekereza ko iyi mirambo yajugunwe muri uyu mugezi n’abantu bari mu modoka ebyiri zavugiraga aho ngaho.”
Nk’uko SOS Media ibivuga, hari umwe mu baturage batuye muri Rusiga wavuze ko aba bagabo bishwe yari yababonye mu modoka baziritswe.
Mu mpera za Nzeri 2019 , abasirikare bane b’u Burundi babonetse muri uyu mugezi bapfuye, bikaba byaravuzwe ko barohamye ubwo bajyaga muri Congo/Kinshasa guhiga abarwanya ubutegetsi. Imirambo yabo yabonetse ku musozi wa Nyamitanga, muri Komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Imirambo igera kuri 13 ni yo imaze kuboneka muri uyu mugezi, imyinshi bigakekwa ko yagiye ijugunwamo.


