Tanzania: Impunzi z’Abarundi zitewe ubwoba n'amasezerano yemerera igipolisi cy’iwabo kwinjira mu nkambi

Sangiza iyi nkuru

Umutekano w’impunzi z’Abarundi muri Tanzania urakemangwa nyuma y’aho ibipolisi by’ibihugu byombi bisinyiye amasezerano aha uburenganzira icy’iwabo (Burundi) kwinjira mu nkambi ishakisha abanyabyaha.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Simon Siro uhagarariye igipolisi cya Tanzania na Melchade Ruceke w’u Burundi ku wa 12 Ukwakira ku mu mupaka wa Kigoma uhuza ibihugu byombi.

Amagambo akubiye muri aya masezerano aragira ati: “Bibaye ngombwa, polisi yarenga umupaka yewe ikagera no mu nkambi z’impunzi ishakisha abanyabyaha.”

IGP Siro yavuze ko mu nkambi habamo impunzi zifatanye n’abaturage ba Tanzania bagahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

“ Hari impunzi ziri gufatanya n’Abanyatanzaniya bagahungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa Tanzaniya. Niba bakunda imiryango yabo by’ukuri, nibabane mu mahoro na ho niba atari ibyo tuzatuma bakikora.”IGP Siro.

Simon Siro yavuze ko ibi bizagabanya ibyaha bikorerwa mu ntara zihana imbib n’u Burundi. Arasaba abaturage b’ibihugu byombi gufatanya n’urwego rwa polisi mu kurandura ibi byaha.

“ Twasinye amasezerano azatuma duhana abanyabyaha. Muzi ko intara za Kigoma na Geita zicumbikiye amabandi kandi turashaka kuyaca.” IGP Siro.

Impunzi zivuga ko kwemerera igipolisi cy’u Burundi kwinjira mu nkambi zabo bizatuma kibona urwaho rwo kuzica, kuzitoteza, kuzifunga kiziashinja ibyo gishaka no kuzishimuta. Zikomeza gushimangira ko zahunze umutekano muke wari mu gihugu.

Ibi bihugu byombi byumvikanye ko impunzi zigomba gusubira mu Burundi, ubuyobozi bwa Tanzaniya bukomeza kuzishishikariza gutaha. Impamvu zigomba gutaha ngo ni uko umutakano muke zahungaga utakibarizwa muri iki gihugu ariko zo zikemeza ko ari ibinyoma.

Ikimenyetso kigaragaza ko mu Burundi hashobora kuba hakiri ikibazo ni umubare munini w’impunzi zihungira muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nk’uko bimaze iminsi bitangazwa, zivuga ko zihunga umutekano muke uterwa ahanini n’umutwe w’Imbonerakure. Bivugwa ko hari bamwe mu basirikare b’u Burundi na bo bari guhungira muri Congo/Kinshasa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *