Syria: Perezida Erdogan ngo azamena impanga z'aba-Kurdes

Sangiza iyi nkuru

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yavuze ko abarwanyi b’aba-Kurdes bahungabanya umutekano wa Syria nibatuhiriza amasezerano bagiranye azabamena impanga.

Ibi Erdogan yabitangarije itangazamakuru ku wa kane tariki ya 18 Ukwakira ubwo yemeraga guhagarika ibitero mu majyaruguru ya Syria cyane mu gace ka Ras Al-Ain; agace uyu mutwe w’abarwanyi uherereyemo. Bemeranyije ko bagomba kuvamo bitarenze ku wa kabiri, tariki ya 22 Ukwakira 2019. (BBC)

Turkiya irashaka kugarura umutekano mu karere, ikabona ko bitashoboka uyu mutwe yita uw’iterabwoba ukihabarizwa, gusa buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano y’agahenge.

Erdogan avuga ko aba-Kurdes nibageza ku wa kabiri batarava kuri ubu butaka, ntibashyire intwaro hasi, nta kabuza azabamena impanga. Gutangirira aho ingabo za Turkiya zari zigejeje mbere y’amasezerano y’agahenge ni wo mugambi wa Perezida Erdogan.

Nyuma yo gutesha agaciro ubutumwa bwa Perezida Trump yataye mu myanda, Erdogan ateganya kugirana ibiganiro na Vladimir Putin biganisha ku mahoro n’ubwumvikane hagati y’impande zombi, gusa ngo nihatagira ikivamo nta kabuza azakomeza gahunda ye nta kimukoma imbere.

Syria iyobowe na Bashar al-Assad yatangiye kugira ibibazo by’umutekano muke mu 2011, ushingiye ku bwumvikane buke hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo. Ibi bibazo byinjiyemo imitwe y’iterabwoba irimo Kurdes, Islamic State yo muri Iraq n’indi.

America yohereje ingabo zayo muri iki gihugu kugira ngo ihashye iyi mitwe, igarure n’umutekano mu gihugu ariko mu minsi ishize yafashe umwanzuro wo kuzivanayo ari cyo gihe Perezida Erdogan yahise yohereza ingabo ze muri iki gihugu nta we agishije inama, amahanga na yo atangira kumwamagana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *