FARDC yamaganye amakuru ya gahunda yo kugaba ibitero kunyeshyamba ku bufatanye n'u Rwanda,…

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kiramagana amakuru yashyizwe hanze agaragaza gahunda y’ibitero ku nyeshyamba ku bufatanye n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda ndetse na MONUSCO.

Iyi gahunda yashyizwe hanze n’uwitwa Jean-Jacques Wondo Omanyundu igaragara itya:

” Gahunda y’ibitero ku bufatanye bw’ibisirikare bya (RDC, Rw (Rwanda), Oug (Uganda), Bur (Burundi) na MONUSCO bigamije guhashya imitwe y’iterabwoba yo mu gihugu n’inyamahanga izaba igizwe n’ibyiciro bitatu: kuva ku wa 15 Ugushyingo kugeza ku wa 15 Ukuboza 2019(ikiciro cya mbere), kuva ku wa 17 Ukuboza 2019 kugeza ku wa 15 Werurwe 2020(ikiciro cya kabiri) no kuva ku wa 17 Werurwe 2020 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2020 (ikiciro cya gatatu)”

Iyi ‘tweet’ ya Jean-Jacques Wondo Omanyundu iriho impapuro zigaragaza uburyo ibi bitero (operations) bizaba biteye kuri aya matariki mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bw’igihugu twugarijwe n’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba ndetse n’imitwe yitwaje itwaro.

Ku musozo w’iri tangazo nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa nyuma, hariho umukono witiriwe Umugaba w’Ingabo za Congo (Chef d’Etat Major) , Gen. Mbala Munsense Célestin.

 

https://twitter.com/FARDC_/status/1183439701174312960

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *