Bamwe birirwa baryamye mu cyumba cy'inama

Nyarugenge: Abaturage birirwa baryamye ku kagari kubera kubura umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge barasaba guhindurirwa ubuyobozi kuko uwo bafite aboneka rimwe mu cyumweru.

Ni amakuru dukesha Radiotv10 yasuye aba baturage ku biro by’akagari. Yasanze bamwe bategerereje umuyobozi baryamye ku ntebe z’icyumba cy’inama cy’akagari, abandi barambiwe baryamye mu busitani buhari.

Aba baturage bavuze ko bageze kuri ibi biro saa mbiri zuzuye ariko saa 12h30 zari zigeze atarahagera kandi ngo biba hafi icyumweru cyose.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bubicishije kuri Twitter buvuga ko iki kibazo bwakimenye.

“ Iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere bwarakimenye kandi aba bayobozi bongeye kwibutswa ko ibi binyuranyije n’amahame ya serivisi tugomba kugeza ku bo tuyobora.”

Ikibazo cy’ibura ry’abayobozi b’utugari mu minsi y’akazi kimaze kuba rusange, abaturage bakavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye, aho usanga umuyobozi amara igihe kinini akorera ku biro by’umurenge, abandi bagakora uko biboneye kubera ko nta we ubagenzura, hakabaho n’abamara igihe kinini bari mu baturage; ababagana ku biro bakababura.

Bamwe birirwa baryamye mu cyumba cy'inama
Bamwe birirwa baryamye mu cyumba cy’inama

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyarugenge: Abaturage birirwa baryamye ku kagari kubera kubura umuyobozi
    Abayiobozi nk’aba barasebya igihugu bakwiyeb kuvaho.

  2. Nyarugenge: Abaturage birirwa baryamye ku kagari kubera kubura umuyobozi
    Abayiobozi nk’aba barasebya igihugu bakwiyeb kuvaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *