Abanyamategeko basabye Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda (CMI) kurekura Abanyarwanda bivugwa ko harimo n’ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi wari mu barindaga Perezida Kagame.
Eron Kiiza na Mugisha bahagarariye abashinjwa mu by’amategeko, bavuga ko kuva mu 2017, Iyakaremye Claude, Emmanuel Rwamucyo, Augustine Rutayisire na Rene Rutagungira batigeze bagezwa imbere y’urukiko kuva mu 2017.
Bane bavugwa, bashinjwa ibyaha bitandukanye. Iyakaremye utwara moto ashinjwa gutunga intwaro kimwe na Rwamucyo ndetse na Rutayisire, Rutagungira agashinjwa icyaha cyo gushimuta Lt. Joel Mutabazi mu 2013, afatanyije na bamwe mu bapolisi bakuru ba Uganda ngo bakoherezwa mu Rwanda.
Aba banyamategeko bavuga ko aba baregwa bajyanwe mu rukiko rwa gisirikare kandi ari abasivile kandi ngo bafunzwe igihe kirekire mbere y’uko baburanishwa [ibi ngo binyuranyije n’amategeko].
” Abakiriya (abashinjwa) bari kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare kandi ari abasivile. Ubucamanza ntibwigeze bubaha n’itariki yo kumva urubanza.” Kiiza.
Kiiza avuga ko haba imiryango n’ababahagarariye mu mategeko bimwe uburenganzira bwo kubonana n’abashinjwa kandi itegeko ribyemera. Avuga ko Urwego rw’ubutasi rwa gisikare (CMI) rufite amateka yo kwica urubozo imfungwa kuko ngo abo bashoboye kuburanira bakarekurwa bababwiraga ko bagijwe umubiri cyangwa mu bitekerezo.
Avuga ko ahagarariye abanyarwanda barenga 100 bose bafunzwe mu buryo butemewe.
Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko yavuganye n’umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Akiiki asubiza ko ikibazo cya Mr. Kiiza na Mugisha cyagejejwe mu rukiko.
Aba banyamategeko barasaba CMI kurekura aba banyarwanda basaga 100, bakajyanwa imbere ya polisi yo yemeje aho gufungira, igahabwa n’ububasha bwo gukora iperereza.
Rutagungira na bagenzi be icyenda bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu gushimuta no gusubiza iwabo uwari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt Joel Mutabazi mu 2013.
U Rwanda rwahakanye ruvuga ko Lt Joel Mutabazi atashimuswe kuko ngo yari kuri lisiti y’abantu bashakishwaga na polisi mpuzamahanga (Interpol).
Â
Â
Â


