Rusizi: Abayobozi bashinjwa gukubita abaturage babita abarozi batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2019 ko abayobozi bashinjwa gukubita abaturage mu karere ka Rusizi bamaze gutabwa muri yombi.

Iyi Minisiteri ivuga ko abatawe muri yombi ari DASSO ndetse n’Ushinzwe Imibereho myiza n’Ubukungu (SEDO).

Aya makuru ashimangira ayatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB yatangaje mu gitondo ko aho ikibazo kimenyekaniye cyatangiye gukurikiranwa.

Inkuru yasakaye ejo ku wa 18 Ukwakira yavugaga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, Iyakaremye Jean Pierre yakubise abaturage abita ‘abarozi b’amadayimoni’ ngo kuko hari uwo muryango we abashinja kumurogera.

Byavuzwe ko Gitifu Iyakaremye yakubise aba baturage batandatu ku wa 17 Ukwakira.

Mu mafoto, bigaragara ko aba bakubiswe baryamishijwe hasi ari abantu bakuze kuko harimo abasaza bafite imvi. Ni abagabo bane ndetse n’abagore babiri.

Ntabareshya Charles ni umwe mu bakubiswe. Ikinyamakuru Hanga.rw kivuga ko cyavuganye na we avuga ko arembeye mu rugo bitewe n’inkoni yakubiswe. Yemeje ko ari Gitifu w’umurenge wamukubise ariko ikigaragara ku mafoto hari abantu babiri babahagarikiye bafite inkoni, harimo na DASSO.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na RIB byemeza ko hari gukorwa iperereza, ikizavamo kikazatangazwa.

 

RUSIZI 1 1
Bakubiswe baryamye hasi

RUSIZI 3

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *