Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, Janet Museveni na Perezida Museveni bagize ibyo batangaza ku myigaragambyo imaze icyumweru ikorwa n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere bisa n’ibivuguruzanya.
Mu butumwa bw’impapuro eshanu yageneye Abagande, Janet Museveni avuga ko abakora imyigaragambyo bishyuwe (bahawe ruswa) n’abantu batazwi kugira ngo bakore imyigaragambyo yitiriwe ko yamagana iyongezwa ry’amafaranga yishuri kuri 15 %. Yavuze ko mu mwaka ushize impande zombi zari zaremeranyije kuri aya mafaranga, bityo atumva uburyo iki kibazo cyagarutse. Ikindi ngo Makerere si ho bishyura menshi kurusha Kaminuza nka Uganda Christian University.
Janet Museveni avuga ko uretse no kuba iyi myigaragambyo ikorwa n’abanyeshuri, hari n’abandi bivanzemo, batiga muri Makerere cyangwa mu zindi kaminuza ziri mu gihugu.
Ngo abafasha aba bigaragambya bazana n’ibinyamakuru byo mu mahanga kugira ngo bitangaze amakuru bitazi. Yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari inyuma y’iki gikorwa.
Janet Museveni yanenze abihutiye kuvuga ko polisi n’igisirikare kiri guhohotera, kikanafunga abigaragambya, yifashisha Bibiliya mu Baroma 13:1-5:
“ Umuntu wese agandukire abatware bamutwara kuko ari nta butware butava ku Mana… ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza… abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi… ariko nukora nabi utinye kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana uhoresha umujinya ukora nabi…)”
Ushaka gusoma ubutumwa bwa Janet Museveni, wakanda hano https://janetmuseveni.org/wp-content/uploads/2019/10/FINAL-ISSUE-3-Mama.pdf
Perezida Museveni yategetse ko ingabo ziva muri iyi kaminuza
Inzego z’umutekano zirimo Military Police zategetswe kuva byihuse muri iyi kaminuza iri kuberamo imyigaragambyo biciye mu butumwa bwa Don Wanyama, umunyamabanga wa Museveni mu bijyanye n’itangazamakuru.
Ni nyuma y’aho bivugiwe ko abakora imyigaragambyo harimo n’abahagarariye aba banyeshuri bari gufungwa, abandi bagakubitwa.
Muri ubu butumwa, Museveni asaba inzego z’ishuri zose bireba ko zahura zigakemura iki kibazo cy’amafaranga yateje ubwumvikane buke.
Ubu ni ubutumwa Don Wanyama yashyize hanze mu izina rya Perezida Museveni


