Musanze: Abasirikare 36 n'abapolisi 2 basoje amasomo-amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 36 n’abapolisi 2 bo mu Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rw’abasirikare n’abapolisi bato mu ishuri rikuru rya gisirikare riri mu karere ka Musanze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019.

Ubwo yatangizaga uyu muhango, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyoboye iri shuri riherereye i Nyakinama yavuze ko aba banyeshuri babonye ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo kazarangwa n’ubunyamwuga kandi bakarinda igihugu cyabo nk’uko bisabwa.

” Ishuri rirabizeye kandi rirahamya n’icyizere ko muvuye hano n’ubushake, umurava, gukunda igihugu ndetse no kwizerwa kurusha mbere.” Maj. Gen. Kazura.

Maj. Gen. Kazura yavuze ko ibi bizatuma bashyira imbere igihugu, bakagira uruhare mu kugira ngo kirangwe n’amahoro byisumbuyeho, gikomere, gitere imbere kandi kibe ahantu heza ho kuba.

Aya masomo y’imiyoborere mu basirikare bato (Junior Command and Staff Course) yigishijwe ku nshuro ya 13 kuva mu 2012 iri shuri rifunguwe.

mod 1 mod 2

mod 4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *