RDC: Abaturage bigaragambije ku bw'impungenge z'uko Félix Tshisekedi yaba yagabweho igitero

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira, abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo babyutse bafunze umuhanda ugana ku kicaro k’ishyaka riri ku butegetsi bw’Igihugu (UDPS) ndetse bahatwikira n’amapine y’imodoka.

Ibi byatewe n’umutekano utari wizewe w’Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi. Bamwe bakekaga ko yatewe nyuma y’inkuru y’indege ya gisirikare yaburiwe irengero yari itwaye ibikoresho byifashishijwe ubwo yari mu ruzinduko mu burasirazuba bw’igihugu.

Amwe mu magambo aba baturage batekerezaga ko iyi ndege yarashwe n’abashaka Umukuru w’Igihugu batangaje hari aya akurikira:

” Bakoze ikosa ryo kugerageza gutera Perezida. ”

” Barashaka ibibazo” uyu we yavugaga ku bagerageje igikorwa cyo guhungabanya umutekano.

Ikigo gishinzwe Ingendo z’Indege za Gisivile cyatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka bitewe n’ikirere cyari kimeze nabi. Cyemeje ko abantu 8 barimo aba 4 bakoraga muri iyi ndege ndetse n’abasivile n’abasirikare 4 ari bo baguye muri iyi mpanuka.

Yari itwaye abantu 27 barimo abarinzi b’Umukuru w’Igihugu bagera muri 12, abakozi 9 ndetse n’abatwazi ba Perezida nk’uko ibiro bya Tshisekedi bibitangaza.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko bimwe mu bice by’iyi ndege bishobora kuba byabonetse mu ntara ya Maniema.

Iyi ndege ifite izina rya Antonov 72 yahagurutse mu mugi wa Goma yerekeza muri Kinshasa ku wa 10 Ukwakira. Yatakaje itumanaho mu minota 59 ihagurutse, bikekwa ko yashimuswe.

Indege
Iyi ndege yahagurutse saa 13:32, ibura itumanaho hashize iminota 59 (Actualite.CD)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *