Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2019, Karekezi Syridio utuye mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, yagarukiye umugore we yari amaze imyaka ibiri ataye ubwo yamaraga guhabwa inzu n’urugaga rw’abagore bari mu muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mubyeyi wari waratawe aba mu icumbi yitwa Muhawenimana Assuma, akaba yarasigiwe abana bane. Avuga ko inzu yabagamo na yamuviraga.
“ Inzu nabagamo imvura yagwaga nkarara nicaye kandi nyiriha cyangwa se naba nabuze ayo kuriha bakantiza.”
Muhawenimana avuga ko yari yafashe umwanzuro wo kujyanira aba bana nyirakuru na we utishoboye, ubundi akabasiga akagenda.
Ubwo Muhawenimana yari amaze gushyikirizwa iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 2,500,000 rwf zikagera kuri 5,000,000 rwf hiyongeyemo n’ibyasabwe ngo yubakwe kandi yuzure nk’ikibanza, intebe, ibitanda, ibiryamirwa, ibikoresho, igikoni, umuriro w’amashanyarazi, ubwiherero,… habaye umuhango wo kumuremera hamwe n’abandi batishoboye. Yahawe ibirirwa ndetse n’amafaranga 100,000 rwf.
Umugabo we, Karekezi wari umaze imyaka igera kuri ibiri ataye Muhawenimana yageze ahaberaga uyu muhango, benshi baratungurwa, bagira amatsiko yo kumureba.
Karekezi yavuze ko agarukiye umugore we, atari uko yubakiwe inzu nziza n’ubwo amajwi ya benshi yavugaga ko inzu n’amafaranga Muhawenimana yahawe ari byo bimugaruye mu rugo.
“Nari mfite umudamu (umugore) wa mbere yitaba Imana, nsigarana abana babiri. Ubwo ni bo nabagamo, mbese bikangora kugira ngo nite no kuri uriya mugore bihagije.” Karekezi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yavuze ko nyuma yo guhuza Muhawenimana na Karekezi, bazabasezeranya imbere y’amategeko kugira ngo barengere abana babo.
Guverineri Gatabazi arasaba Muhawenimana n’abandi bazahabwa amazu kuyafata neza.
“ Aya mazu bahawe ni ayabo. Turabasaba kuyacunga neza kandi inzego kuva ku mudugudu bazajya babakurikirana”
Nyiransengimana Eugenie uhagarariye urugaga rw’abagore mu muryango wa RPF mu karere ka Musanze avuga ko icyashingiweho mu gutoranya uwahawe iyi nzu ari ikiciro cy’ubudehe. Mu gutoranya bafatanyije n’umurenge wa Cyuve, bareba umugore uri mu kiciro cya mbere kandi ushoboye gukora, ari na byo asabwa kugira ngo yiteze imbere.
Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze kizakomereza mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruguru, aho abandi baturage bane batishoboye bazashykirizwa amazu afite agaciro kamwe n’ak’iyi kandi baremerwe nk’uko byagenze kuri Muhawenimana.



