Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu

Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu

Sangiza iyi nkuru

Icumbi ry’ubukerarugendo riherereye mu karere ka Musanze hafi na Pariki y’Ibirunga, Bisate Lodge ni imwe rukumbi yazamuwe ihabwa inyenyeri eshanu mu muhango wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) i Kigali kuri uyu wa 1 Ugushyingo.

Iri cumbi rije ku rutonde rw’izindi hoteli zirimo Radisson Blue, Kigali Marriot Hotel, Kigali Serena Hotel na Nyungwe One and Only.

Hoteli zahawe inyenyeri enye

Residence Prima 2000 na The Retreat Boutique Hotel.

Izahawe inyenyeri eshatu

Executive Suites Kigali, Highlands Apartments Gacuriro, Villa Asimba, Park View Courts, Gorilla Solutions Lodge, Landmark Suites, Light House Hotel, Heaven Boutique, Emeraude Kivu Resort na Quiet Haven Hotel.

Izahawe inyenyeri ebyiri

PCG Gishushu and Gisimenti Apartments, Mountain View Apartments,Centre d’Accueil Mere de Verbe, The Court Boutique, Ubumwe Center Kigeme, Barthos Hotel, Nice Garden Attaining Center, Centre Saint Vincent Palloti, Home Saint Jean na Anthurium Residential.

Amacumbi n’amahoteli yahawe inyenyeri imwe

Airport Breeze Motel, Smart Motel Nyamata, Yes Day Inn, Happy Garden Guest House, Keva Guest House, Great Apartment, Logement La Petite Isimbi, Khana Kazana, Migano, La Voisina na Amakuza Grace View Hotels.

Gutanga ibihembo no kuzamura mu ntera hoteli n’amacumbi bikorwa na RDB nyuma y’ubushakashatsi ngarukamwaka, biba mu rwego rwo gushimira no gutera imbaraga zo kongera ubwiza bwa serivisi.

Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu
Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *