Ubutabera bwa Diane bugeze he nyuma y'amezi abiri akubitiwe mu ruhame n'uwo yita umunyamafaranga?

Sangiza iyi nkuru

Diane Kamali yanditse ubutumwa abucishije ku rubuga rwa Twitter aho abaza RIB aho ubutabera bwe bugeze nyuma yo gukubitirwa mu ruhame n’uwitwa Dr Francis (GoodRich TV), hakaba hashize amezi abiri.

Diane avuga ko yakubiswe ku wa 16 Nyakanga 2019, abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Arabaza niba kuba Dr Francis afite amafaranga, aziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe. Ariko amashusho yashyizeho yafashwe na ‘CCTV Camera’ agaragaza ko ibi byabaye ku wa 15 Nyakanga, 2019. Diane avuga ko n’amajwi y’ibyabereye muri iyi nama yakubitiwemo ahari.

RIB yahise isubiza Diane ko ikirego cye cyakiriwe kikanakurikiranwa. Yamusabye guca aho yatangiye ikirego kugira ngo bamumenyeshe aho dosiye igeze. Iti: ” Kandi turakwizeza ko uzahabwa ubutabera kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson wabwiye Diane ko aba yaribukije RIB abicishije kuri Twitter, avuga ko yishimiye ko RIB yahise imuha igisubizo. Na we ati: ” Mu gihugu cyacu ntawe uri hejuru y’amategeko, yaba umukire cyangwa se yaba aziranye n’abantu.” Ni ubutumwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza.

Icyakoze n’ubwo Diane yasubijwe n’inzego z’ubutabera, hari abafite impungenge ko n’ubundi nta musaruro iki kirego kizatanga kuko mu mezi abiri aba yarahawe ubutabera.

Uyu afite izina rya Baker Reports: “Dr Fransis wowe mushobora kuba mwarahuye atagikubita neza, nge 2015 nkorana nawe yaradukubitaga warega bakabimubwira wagaruka akakongera kugeza ubwo nafashe umwanzuro wo kuva muri icyo kigo, hari na bagenzi bacu 2 yakubitiye iwe abashumuriza n’ imbwa ye.”

Jean Paul Ibambe yemera ko RIB iri gukora iperereza ariko akibaza impamvu biri gukererwa. Yagize ati: ” Ubutabera bukerewe ni ubutabera bwanzwe (butariho).”

Gusa hari abizera ko RIB hari icyo igiye gukora nyuma y’aho Diane ayibukije.

“Ibi ni ibibazo, umuntu nka Dr akwiye gufasha abantu ntabwo akwiye guhohotera abana b’abakobwa, ubutabera bumukurikirane, kandi wihangane ubuyobozi burahari kubwacu twese” Valens Iradukunda.

Emma Marie Umurewa ati : “Ihangane ubwo wabimenyesheje RIB irimo kubikurikirana.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *