Habumugisha Muragijimana Innocent wakuriye muri Zambia mu gihe yari impunzi, yavuze ko yasize ababyeyi be mu buhungiro muri iki gihugu ubwo yamenyaga ko ari abanyabyaha bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitanzeho ubuhamya ku wa 17 Ukuboza 2021 ubwo umuryango wâabahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wizihizaga isabukuru yâimyaka 73 ishize Inteko Rusange yâUmuryango wâAbibumbye yemeje ko jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Habumugisha yavuze ko mu rwego rwo kwirinda jenoside nâingabitekerezo yayo, urubyiruko rukwiye kwirinda gushakira amakuru ku bantu babi barimo abo mu muryango, â nkâabakoze jenoside biganjemo ababyeyi na ba data wacu/marume.â Akomeza ati: âTugomba no kubanyomoza, tukababwira tuti âibyo mutubwira si byoâ tugahitamo ibyâukuri.â
Mu buhamya bwe, Habumugisha ukomoka mu Karere ka Nyanza yavuze ko mu ihe cya jenoside, Se yari umuyobozi wa Komini (Bourgmestre) Maraba mu majyepfo yâu Rwanda, akaba yarahamijwe ibyaha bya jenoside. Ati: âUbwo nari maze gukurira muri Zambia aho ababyeyi banjye bari bihishe, naje kumenya ko ibyo bavuga ku Rwanda atari byo, nza kumenya ko ari abanyabyaha.â
Habumugisha ngo ubwo yari amaze kumenya ko ababyeyi be ari abanyabyaha, yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda kwifatanya nâabandi gukorera igihugu. Ati: âNafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cyanjye, ngafatanya nâabandi mu kukigira igifite umutekano, amahoro kandi giteye imbere.â
Habumugisha wigeze kuyobora umuryango wâAbanyarwanda muri Zambia yirukanywe nâurwego rwâiki gihugu rushinzwe abinjira nâabasohoka mu Kuboza 2015, ku kagambane ka bagenzi be bamushinjaga kuba maneko wâu Rwanda, banakamutera ubwoba ko bazamwica, bitewe nâuko ngo we yari afite ibitekerezo bitandukanye nâibyabo.
Amaze kugera mu Rwanda, yabwiye The East Africa ko âHari itsinda ryâAbanyarwanda bâabanyabubasha kandi bakize baba muri Zambia bafite ibitekerezo byâubuhezanguni. Ufite ibitekerezo bitandukanye nâibyabo ashinjwa kuba intumwa ya Guverinoma yâu Rwanda. Uku ni ko bahaye ruswa bamwe mu bayobozi, batwohereza mu buryo butemewe nâamategeko.â
Habumugisha wirukananwe nâundi Munyarwanda witwa Egide Rwasibo ngo bari bafite ubwoba bwâuko nibagera mu Rwanda bashinjwa ibyaha bifitanye isano na jenoside, ariko Umuvugizi wâUbushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko nta cyaha bashinjwa.
Baje no gutsinda urubanza rw’uko boherejwe mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, ariko banga gusubira muri Zambia, bafata icyemezo cyo kuguma mu gihugu cyabo. Ati: âTwembi twafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyacu kandi ntabwo twifuza kongera kwibona nkâimpunzi.â

4 Responses
Avuga ko yasize ababyeyi muri Zambia ubwo yamenyaga ko bagize uruhare muri jenoside
None ko Habumugisha uyu wumva yaje bamwirukanye kubera atari ababyeyi neza nâ izindi mpunzi ahora he avuga ko yaje shunts ababyeyi Be kubera yari amaze kumenya ko bakoze Genocide? Ubundi se ko bigaragara ko Alize ni ukuvuga ko 94 ibyo se yakora GS atabimenye akarindira kuzabimenya ageze Zambia nabwo ari uko ari kutumvikana nâ impinging avuga ko yari akuriye!!!!!

Nukuri wafashe icyemezo cyabagabo rwose icara wubake urwakubyaye VA mumatiku yabakoze genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 badashaka kuyemera ngobasabe imbabazi.ahubwo wagize amahirwe bari nokukwica rwose.kadufatanye kurwanya izo nkoramabi