Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w’amarushanwa ya “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC, aho Azam FC yatsinze Police FC kuri penaliti 4–3.
Umukino watangiye amakipe yombi agerageza kwipima ariko nta mpinduka zigaragara. Ku munota wa 20, Police FC yafunguye amazamu binyuze kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’ waboneye ikipe ye igitego nyuma yo kudahagarara neza ku bwugarizi bwa Azam FC.
Nyuma y’iminota mike, abakinnyi ba Azam FC bayobowe na Florent Ibenge bahise bashyira igitutu ku ikipe ya Police FC. Ku munota wa 37, Tepsi Evence yacenze ba myugariro ba Police FC atsinda igitego cyo kwishyura cyatumye amakipe ajya kuruhuka anganya 1–1.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka nyinshi ku mpande zombi. Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yasohoye Ani Elijah ashyiramo Emmanuel Okwi, ndetse akuramo abandi nka Kwitonda Alain Bacca, Iradukunda Simeon na Gakwaya Leonard. Azam FC na yo yakoze impinduka ishyiramo abakinnyi bashya nka Franck Beadelaire Tiesse na Blanco Alphonso.
Nta gitego cyongeye kuboneka mu minota 45 ya nyuma, bituma hitabazwa penaliti. Azam FC yahise itsinda penaliti 4 kuri 3 za Police FC, ishimangira intsinzi yayo.
Uyu mukino wari mu rwego rwo gufungura irushanwa, aho uzakurikirwa n’undi uhuza APR FC yaryiteguye na AS Kigali.


