HInQXMKX0AAiZOf

Ba ofisiye bakuru muri RDF n’izindi nzego bitabiriye amahugurwa kuri politiki y’imiyoborere y’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Ba ofisiye bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abakozi baturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye amahugurwa kuri Politiki y’imiyoborere y’ingabo.

HInQXMOXIAAU DI

Ni amahugurwa ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, kuva ku itariki ya 18 kuzageza ku ya 29 Gicurasi 2026.

HInQXMQW8AEVIYL

Mu gutangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyo gahunda igamije kongerera abitabiriye ubushobozi bwo gutekereza ku rwego rwo hejuru, ubusesenguzi no gufata ibyemezo bijyanye n’imiyoborere y’ingabo haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere.

HInQXMGWEAAnM5i

Aya ni amahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri muri gahunda nshya y’amasomo yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *