Itsinda ry’intumwa zaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Misiri, ziri hano mu Rwanda aho zitabiriye uruzindukoshuri rw’iminsi itanu zisoza kuri uyu wa 20 Mutarama.
Izi ntumwa ziyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen uri kumwe n’abanyeshuri bane bari ku masomo abategurira kuba ba Ofisiye mu ngabo za Misiri. Bari mu Rwanda mu ruzindukoshuri rwo kwirebera uko u Rwanda ruha imyitozo y’ibanze ba Ofisiye.
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama, izi ntumwa zasuye Icyicaro Gikuru cya RDF aho zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru muri RDF ushinzwe Politiki n’Igenamigambi, Maj Gen Safari Ferdinand na Col Chrysostom Ngendahimana ukuriye J3 mu cyimbo cy’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Urubuga rwa MINADEF rwavuze ko ziriya ntumwa zisura Icyicaro Gikuru cya RDF zari ziherekejwe na Brig Gen Hesham Rammah ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri mu Rwanda.
Maj Gen Safari Ferdinand yashimye ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Misiri, yifuriza ziriya ntumwa kugubwa neza i Kigali.
Hagati yo ku wa Kabiri n’ejo ku wa Gatatu ziriya ntumwa zo mu Misiri zitabiriye imyitozo y’ibanze y’Abofisiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako, ziganira n’abayobozi baryo.
Zasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zisanzwe zifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri Gicurasi umwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid, yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.






