Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, bari kugerageza kumvisha Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo akureho ibirego ubutegetsi bwe bushinja Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi.
Kabila amaze iminsi aburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC ku byaha bitandukanye aregwa, birimo kugambanira igihugu, iby’intambara ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi.
Ni ibyaha uyu mugabo yarezwe, nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka yavaga mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo yari yarahungiyemo muri 2023 akerekeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Kinshasa imurega kuba atera inkunga uyu mutwe, gusa we akavuga ko ubutegetsi bwayo bwahisemo kumushyiraho ibyaha mu rwego rwo guhisha ibyaha bitandukanye bukora ndetse n’intege nke zabwo.
Ikinyamakuru Mail & Guardian cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko ku wa 29 Kanama Perezida Mnangagwa yakiriye Ramaphosa i Harare, aho Perezida wa Afurika y’Epfo yafunguye imurikabikorwa ku buhinzi.
Iruhande rw’icyo gikorwa, abakuru b’ibihugu bombi ngo baganiriye ku biri kuba kuri Kabila muri RDC, birangira bumvikanye ko ibyaha by’ubugambanyi arimo nta kuri kubirimo.
Ramaphosa na Mnangagwa ngo byarangiye banzuye ko bagomba gushaka uko bahuriza hamwe Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila, ariko kugira ngo bariya bombi bahure Perezida wa Zimbabwe n’uwa Afurika y’Epfo bagombaga kubanza gushaka uko bahura na Tshisekedi.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yagiriye uruzinduko ruto i Pretoria muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kubisabwa na Ramaphosa.
Ni uruzinduko Perezidansi ya Afurika y’Epfo yavuze ko rwari mu rwego rw'”uruhare rwubaka rwa Afurika y’Epfo mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri RDC.”
Amakuru avuga ko mu masaha abiri bariya bagabo bombi bamaze baganirira mu muhezo, banahamagaye Mnangagwa kuri telefoni kugira ngo baganire ku kibazo cya Kabila.
Ku wa 12 Nzeri Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwanzuye ko urubanza rwa Joseph Kabila rwongera gutangira bundi bushya, nyuma y’aho abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bamenyesheje abacamanza ko habonetse abatangabuhamya bashya biteguye gushinja Kabila.
Umwe muri aba banyamategeko barindwi, Me Richard Bondo, yabwiye urukiko ko aba batangabuhamya bazasobanura uko Kabila yoherereje ihuriro AFC/M23 amafaranga, banagaragaze uburyo ari “umunyamahanga wayoboye RDC imyaka 18”.
Byari nyuma y’igihe gito ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye urukiko kumuhanisha igihano cy’urupfu, mu gihe abanyamategeko baburanira leta bo basabye ko imitungo ye yose ifatirwa.


