Kuri uyu wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, i Paris, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, hategerejwe inama yo gushyigikira amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari bivugwa ko yanatumiwemo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa hafi na Togo, umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izaba ifite intego nyamukuru yo gukangurira Umuryango Mpuzamahanga kwitabira ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere.
Mu bakuru b’ibihugu bazaba bari i Paris, Jérémy Robert, Umujyanama mu bibazo bya Afurika wa Perezida w’u Bufaransa, avuga cyane cyane Félix Tshisekedi, Faure Gnassingbé, n’abandi bantu basobanukiwe ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Jérémy Robert yagize ati: “Perezida Tshisekedi, nka Perezida wa RDC, igihugu cyibasiwe cyane n’iki kibazo, na Perezida Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba na Perezida w’Inama Njyanama ya Repubulika ya Togo, nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Hazaba hari abandi bafite uruhare runini, nk’abayoboye inzira y’amahoro bari mu kazi uyu munsi, cyangwa nka ba minisitiri b’ibihugu byo mu karere cyangwa ba minisitiri b’ibihugu by’ibiterankunga. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzaba uhagarariwe n’intumwa nkuru. Ubumwe bw’u Burayi bufite uruhare runini mu gisubizo cy’ikibazo, kandi u Bufaransa nabwo bugira uruhare runini. “
Nk’uko amakuru aturuka mu ba dipolomate abitangaza, Perezida Evariste Ndayishimishe na Perezida Paul Kagame, b’u Burundi n’u Rwanda, na bo bakiriye ubutumire bwa Perezida Emmanuel Macron.

Iyi nama kandi izaba umwanya wo gushyigikira ingamba zikomeje z’imishyikirano n’ubwunzi ziyobowe na Amerika, Qatar, na Afurika Yunze Ubumwe. Hanyuma, bizafasha ibiganiro byimbitse byerekeranye no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bukungu bw’akarere, moteri y’ingenzi y’amahoro arambye, muri “Forum de Paris sur Paix”.
Iki gikorwa rero kizafasha Umuryango Mpuzamahanga kwerekana uruhare rwawo mu guharanira amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari no gutanga inkunga ifatika ku baturage baho.


