Mokoena.jpg

Bafana Bafana ishobora gukurwaho amanota mbere yo kwesurana n’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yatangiye gukurikirana ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, nyuma yo gukora amakosa mu mukino w’ijonjora ryo gushaka Itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wayihuje na Lesotho.

Muri uyu mukino Bafana Bafana yakinishije Teboho Mokoena usanzwe akinira Mamelodi Sundowns, nyamara mu mikino ibiri yari yabanje yari yarabonye amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina.

Icyo gihe n’ubwo Lesotho itahise itanga ikirego, yakunze gusaba ko Afurika y’Epfo yaterwa mpaga kuri uriya mukino; ibyanakunze gusabwa n’amakipe ya Nigeria na Lesotho ari mu yagize itsinda C rinarimo Amavubi y’u Rwanda.

Nyuma y’igihe FIFA isa n’iyirengagije kiriya kibazo, igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC) cyatangaje ko kera kabaye iriya mpuzamashyirahamwe yatangiye gukurikirana Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru nuri Afurika (SAFA) y’Epfo na Teboho Mokoena.

SABC yunzemo iti: “Mu ibaruwa yandikiwe SAFA ku wa 15 Nzeri 2025; FIFA yemeje ko umukinnyi n’ishyirahamwe bakurikiranweho ibyaha byinshi bijyanye no kwica amabwiriza y’imyitwarire, arimo gukinisha umukinnyi utabyemerewe. Ikirego cyamaze gushyikirizwa Komisiyo Ishinzwe imyitwarire muri FIFA, SAFA na Mokoena bakaba bafite iminsi itandatu yo gusubiza.”

Kugeza ubu Afurika y’Epfo iyoboye itsinda C n’amanota 17; gusa mu gihe yaba itewe mpaga yasigarana 14 yaba inganya na BĂ©nin; ibivuze ko amakipe yombi yaba arusha Amavubi na Nigeria amanota atatu yonyine.

Mu kwezi gutaha ni bwo Amavubi azakina na Afurika y’Epfo na BĂ©nin, mu mikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda C.

Mu gihe Amavubi yaba atsinze iyi mikino yombi na Nigeria yatewe mpaga birashoboka ko yabona itike y’Igikombe cy’Isi; gusa bikaba byaterwa no kuba Nigeria yatakaza umwe mu mikino ibiri isigaranye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *