Umuzamu wa Rayon Sports yaguye mu muferege

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports FC, Drissa KouyatĂ© yajyanywe kwa muganga n’ambulance nyuma yo kugwa mu muferege uherereye inyuma ya stade, ahazwi nko kwa Thoma, aho amakipe asohokera avuye mu kibuga. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederations Cup, aho Rayon Sports […]
Umunyamakuru w’Umubiligi arashinja u Rwanda kumukumira ku butaka bwarwoÂ

Umunyamakuru Stijn Vercruysse ukorera Televiziyo ya VRT y’iwabo mu Bubiligi, arashinja u Rwanda kumwima uruhushya rwo kuruzamo, kugira ngo akurikirane Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare rwitegura kwakira. Uyu munyamakuru avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yagombaga kuza mu Rwanda, nyuma yo kwemererwa kuza gukurikirana ririya rushanwa na Minisiteri ya Siporo biciye mu muhuza […]
Perezida Kagame yaganiriye mu muhezo na Ilham Aliyev wa Azerbaijan

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri, yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Ilham Aliyev wa Azerbaijan. Umukuru w’Igihugu ari i Baku muri Azerbaijan, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ari kugirira muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri. Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakirirwaga mu muhezo na […]
The Congolese People Need to be Saved from Tshisekedi and his thieves cartel

The Democratic Republic of Congo (DRC) has been under siege by Felix Tshisekedi and his cartel of thieves, liars, manipulators, and human rights criminals. If the people rise up and speak the truth and expose the inhumane treatment they have received, Tshisekedi has them harassed by goon squads, and military or police are sent to […]
Bafana Bafana ishobora gukurwaho amanota mbere yo kwesurana n’Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yatangiye gukurikirana ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, nyuma yo gukora amakosa mu mukino w’ijonjora ryo gushaka Itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wayihuje na Lesotho. Muri uyu mukino Bafana Bafana yakinishije Teboho Mokoena usanzwe akinira Mamelodi Sundowns, nyamara mu mikino ibiri yari yabanje yari yarabonye amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina. Icyo gihe […]
Le peuple congolais doit être sauvé de Tshisekedi et son cartel de voleurs

La RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC) est assiĂ©gĂ©e par FĂ©lix Tshisekedi et son cartel de voleurs, de menteurs, de manipulateurs et de criminels des droits humains. Si le peuple se soulève, dit la vĂ©ritĂ© et dĂ©nonce les traitements inhumains qu’il subit, Tshisekedi le harcèle par des escadrons de voyous, et envoie des militaires ou des […]
SANDF yatangiye gucyura abandi basirikare yari yarohereje muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo biravugwa ko cyatangiye gucyura abasirikare cyari cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abo cyari gifite mu mujyi wa Goma bari bamaze gutsindirwa mu mirwano yasize umutwe wa M23 ufashe uriya mujyi. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo havuzwe amakuru y’uko SANDF iri kohereza mu mujyi wa Lubumbashi abasirikare […]
Kigali: Padiri aravugwaho gusenya urugo rw’abandi

Padiri Ngirumpatse Eugène, ukorera kuri Paruwasi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ntiyorohewe nyuma y’uko umugabo utuye mu Karere ka Kicukiro amushinje kumusenyera urugo binyuze mukumusambanyiriza umugore. Uyu mugabo avuga ko afite ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo Padiri yakundanye n’umugore we mu ibanga, birimo ubutumwa bwo kuri WhatsApp bagiranye, aho bigaragara ko Padiri amubwira amagambo y’urukundo […]
Indege z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cya kimwe mu bihugu bya NATO

Guverinoma ya Estonia yatangaje ko indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cya kiriya gihugu kiri mu bigize umuryango wa NATO, zikimaramo iminota ibarirwa muri 12. Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko “indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zo mu bwoko bwa zinjiye mu kirere cya Estonia nta ruhushya, zikimaramo iminota 12, hejuru y’ikigobe cya Finland.” […]
FARDC yasabye abahoze ari abasirikare bayo bari muri M23 kuyihunga cyangwa bakayirasa

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abahoze ari abasirikare bacyo bamaze kwiyunga ku mutwe wa AFC/M23 gukora ibishoboka byose bagahunga; cyangwa bakerekeza imbunda zabo kuri uriya mutwe. Ni ubusabe FARDC yatanze, nyuma y’iminsi mike M23 yerekanye abasirikare bashya barenga 7,000 yungutse nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bakorera mu kigo […]