c7762950-b3ce-45b0-8cf3-115c576adf0f

Umunyamakuru w’Umubiligi arashinja u Rwanda kumukumira ku butaka bwarwo 

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Stijn Vercruysse ukorera Televiziyo ya VRT y’iwabo mu Bubiligi, arashinja u Rwanda kumwima uruhushya rwo kuruzamo, kugira ngo akurikirane Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare rwitegura kwakira.

Uyu munyamakuru avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yagombaga kuza mu Rwanda, nyuma yo kwemererwa kuza gukurikirana ririya rushanwa na Minisiteri ya Siporo biciye mu muhuza wo mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI).

Yabwiye ibinyamakuru by’iwabo ati: “Guverinoma y’u Rwanda yabujije Sosiyete y’indege yagombaga kuntwara kutanyemerera kwinjira mu ndege.”

Stijn Vercruysse avuga ko u Rwanda rutigeze rumuha ibisobanuro ku cyatumye rumukumira ku butaka bwarwo, gusa avuga ko kiriya cyemezo gishobora kuba gishingiye ku nkuru yagiye akora zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yunzemo ati: “Kuri iyi nshuro nanone turateganya gutanga amakuru mu buryo bunenga igihugu kizakira (u Rwanda) bwa nyuma na nyuma cyamaze guhinduka ubutegetsi bw’igitugu.”

Umwanditsi mukuru wa VRT NWS abinyujije ku rubuga rwa Internet rw’iyi Televiziyo, yavuze ko yasabye ibisobanuro ubuyobozi bw’u Rwanda ku cyatumye rwangira uriya munyamakuru kuruzamo; ndetse ko ari kuvugana na UCI n’abashinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta bisobanuro ibyo ari byo byose u Rwanda rugomba uriya munyamakuru cyangwa igitangazamakuru akorera.

Yagize ati: “U Rwanda si rwo rugomba ibisobanuro na bito rugomba Televiziyo yo mu Bubiligi cyangwa Guverinoma y’u Bubiligi. Ahubwo VRT NWS na Stijn Vercruysse ni bo bagomba kwisobanura kuri uku kugerageza ikinyoma mpuzamahanga.”

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwateguye Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, ariko ibijyanye n’abanyamakuru bazayikurikirana bakaba bariyandikishije muri UCI.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko VRT yagerageje kurenga ku mategeko, yandika umunyamakuru wa politiki uzwiho kuba amaze igihe avuga nabi u Rwanda.

Yunzemo ati: ” Nyuma yo kubuzwa kwinjira mu ndege ya SN Bruxelles, umunyamakuru Stijn Vercruysse ntiyigeze agerageza no guhisha imigambi ye ya politiki, abwira itangazamakuru ryo mu Bubiligi ati ‘twari twarateguye kandi gukora inkuru zinenga igihugu cyakiriye cyamaze guhinduka ubutegetsi bw’igitugu’.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko mu bigaragara umugambi uriya munyamakuru yari afite ntaho uhuriye na Shampiyona y’Isi y’amagare.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. iyi mbwa y’umubiligi ntiyarikwiye kuza kwanduza u Rwanda, ibyo ikora nibikorere iyo iwabo yo gakubitwa n’inkuba z’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *