Guverinoma ya Estonia yatangaje ko indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cya kiriya gihugu kiri mu bigize umuryango wa NATO, zikimaramo iminota ibarirwa muri 12.
Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko “indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zo mu bwoko bwa zinjiye mu kirere cya Estonia nta ruhushya, zikimaramo iminota 12, hejuru y’ikigobe cya Finland.”
Nyuma y’iki gikorwa, Estonia igendeye ku ngingo ya kane y’amasezerano agenga NATO yahise igisha inama uriya muryango, ndetse Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Kristen Michal yasabye ko uriya muryango utanga igisubizo cyihuse ku byakozwe n’u Burusiya.
Ati: “Igisubizo cya NATO ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose kigomba kuba cyunze ubumwe kandi gifite imbaraga. Tubona ari ngombwa kugisha inama abo dufatanya kugira ngo tumenye uko ibintu byifashe kandi twumvikane ku kigomba gukurikiraho.”
Kugeza ubu u Burusiya bwo ntibwemera ko indege zabwo zavogereye ikirere cya Estonia.
Minisiteri y’Ingabo za kiriya gihugu yasobanuye ko ziriya ndege zagurukaga hejuru y’amazi y’inyanja atagira nyirayo.
Estonia yashinje u Burusiya kuvogera ikirere cyayo, nyuma y’icyumweru kimwe Pologne na yo itangaje ko drones z’intambara zirenga 20 z’u Burusiya zinjiye mu kirere cyayo; ibyatumye indege z’intambara za NATO zihanura zimwe muri zo.
Icyo gihe kandi bamwe mu bayobozi ba bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bavuze ko kohereza ziriya drones muri Pologne u Burusiya bwabikoze bugerageza niba uriya muryango uhora witeguye.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye abanyamakuru ko ataramenyeshwa niba u Burusiya bwavogereye ikirere cya Estonia, gusa avuga ko mu gihe byaba byabayeho “byaba ari akaga gakomeye”.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa we yavuze ko ibyakozwe n’u Burusiya bihagarariye “indi ntambwe y’u Burusiya y’ubushotoranyi n’ibikorwa bidafite ishingiro.”
Macron wavuze ko ashyigikiye abategetsi ba Estonia, yijeje ko ingamba z’umutekano zigomba gufatwa mu rwego rwo gusubiza kuri buriya bushotoranyi no kuvogera [ikirere cy’ibihugu] gukomeje kwisubiramo.
Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine we yavuze ko bibabaje kuba ibikorwa bihungabanya umutekano by’u Burusiya biri kugenda byiyongera mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko iki gihugu gikoresha uburyo bwose burimo kwivanga mu bikorwa bya Politiki nk’uko cyabigenje muri Roumanie na Moldova ndetse no kuvogera ikirere cy’ibihugu nk’uko byagenze muri Pologne, Roumanie na Estonie.
Zelensky yavuze ko ibikorwa n’u Burusiya atari impanuka ko ahubwo ari “ubukangurambaga bugamije kurwanya u Burayi, kurwanya NATO, kurwanya Uburengerazuba bw’Isi.”
Yavuze ko hakenewe igisubizo gikwiye n’ingamba zikomeye haba mu buryo bwa rusange n’abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guhagarika u Burusiya.


