ELLENKNEVASANDF

SANDF yatangiye gucyura abandi basirikare yari yarohereje muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Afurika y’Epfo biravugwa ko cyatangiye gucyura abasirikare cyari cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abo cyari gifite mu mujyi wa Goma bari bamaze gutsindirwa mu mirwano yasize umutwe wa M23 ufashe uriya mujyi.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo havuzwe amakuru y’uko SANDF iri kohereza mu mujyi wa Lubumbashi abasirikare b’inyongera bagombaga kujya gucungura abari baragotewe mu mujyi wa Goma na Mubambiro.

Muri uko kwezi Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byasubiyemo umuvugizi w’ishyaka Democratic Alliance avuga ko SANDF yohereje i Lubumbashi abasirikare bari hagati ya 700 na 800.

Aba basirikare icyakora ntibigeze bajya mu mirwano, ahanini bitewe n’uko bagenzi babo bari baraheze i Goma mu mezi ashize bashoboye gutahana n’ibikoresho byabo nyuma yo guhabwa inzira n’u Rwanda.

Amakuru yerekeye ingendo z’indege yerekana ko kuva ku itariki ya 14 Nzeri, indege ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa Boeing 737 na IL-76 bigaragara ko ari iza SANDF zakoreshejwe inshuro nyinshi mu gutwara abasirikare zibavana i Lubumbashi zibajyana i Pretoria, nyuma yo kubanza guca i Kinshasa.

Mail & Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yabazaga umuvugizi wa SANDF, Admiral Prince Tshabalala atigeze asubiza.

SANDF biravugwa ko yamaze gucyura bariya basirikare mu gihe hari umwuka mubi hagati yayo n’ihuriro ribarizwamo abasirikare ba Afurika y’Epfo. Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba abasirikare bari baroherejwe muri RDC bamaze igihe batarahabwa amafaranga y’uduhimbazamusyi yabo.

Abasirikare babarirwa mu 3,000 ni bo bari kwishyuza, ndetse bateguje SANDF ko nitabishyura baziyambaza inkiko.

Amakuru avuga ko buri musirikare agomba guhabwa ama-Rands 600,000 (arenga Frw miliyoni 5) ashobora kwiyongeraho n’indishyi z’akababaro.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo kivuga ko kiri mu nzira zo gushaka uko cyakemura ikibazo cy’ideni bariya basirikare bafitiwe.

Amakuru kandi avuga ko mu nama ya 45 ya SADC yabereye muri Madagascar mu kwezi gushize, uyu muryango wahaye gasopo RDC yanze kuwishyura $ miliyoni 48 yari agenewe ubutumwa bwa SAMIDRC. Ni inama Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira nyuma yo kumenya ko ashobora kuyimwamo ijambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *