Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abahoze ari abasirikare bacyo bamaze kwiyunga ku mutwe wa AFC/M23 gukora ibishoboka byose bagahunga; cyangwa bakerekeza imbunda zabo kuri uriya mutwe.
Ni ubusabe FARDC yatanze, nyuma y’iminsi mike M23 yerekanye abasirikare bashya barenga 7,000 yungutse nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bakorera mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba basirikare biganjemo abahoze ari aba FARDC bemeye kwihuza na M23 ubwo uyu mutwe wigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu, baheruka kwemerera umuyobozi w’igisirikare cya M23, Gen. Sultani Makenga ko biteguye gutanga umusanzu wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge mu butumwa yageneye bariya basirikare, yababwiye ko bakiri abasirikare ba FARDC.
Yagize ati: “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziributsa abasirikare bose bafatiwe cyangwa bakaburira irengero i Goma na Bukavu uyu munsi bafashwe bugwate na M23 n’abakorana na yo ko mukiri abasirikare ba FARDC. Mwatorejwe gukorera Repubulika no kurinda igihugu uriya mwanzi kugeza ku gitambo kiruta ibindi.”
Ekenge yasabye abasirikare ba M23 bahoze muri FARDC kudaha agaciro ibitangaza bizezwa, ngo kuko uriya mutwe bihuje na wo uzabakoresha nk’abacakara bakarwanya abavandimwe babo na bashiki babo, ndetse bakangiza inyungu zabo ndetse n’iz’igihugu cyabo.
Uyu mugabo kandi yabwiye bariya basirikare ko byaba ari amahano akomeye mu gihe baba batatiye indahiro yabo yo “kutagambanira Repubulika na rimwe no kutagambanira Congo”, cyangwa kwerekeza iminwa y’imbunda zabo ku gihugu cyababyaye ndetse n’abaturage bagenzi babo.
Yunzemo ati: “Ibyo nibibaho, Repubulika n’ibisekuruza bizaza ntibazigera babababarira na rimwe.”
Gen. Ekenge yasabye bariya basirikare gukora ibishoboka byose bakava mu maboko ya M23, ati: “Bijyanye n’imibabaro mwahuye na yo ndetse n’ubwicanyi bukorwa na bagenzi banyu b’ibyihebe bya AFC/M23, nk’igitambo mukore ibishoboka byose mu rwego rwo kongera guha igihugu urukundo.”
Yavuze kandi ko bahawe amahirwe make yo “kwerekeza imbunda ku mwanzi”, abasezeranya ko “uzabikora azongera yinjire muri FARDC”.


