Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri, yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Ilham Aliyev wa Azerbaijan.
Umukuru w’Igihugu ari i Baku muri Azerbaijan, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ari kugirira muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakirirwaga mu muhezo na Alyev, baganiriye “ku bufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi (u Rwanda na Azerbaijan”.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byakurikiwe n’umuhango wo gusinyana amasezerano atanu y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi ndetse no guha serivisi abaturage.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru, yijeje gushyira imbaraga mu masezerano yasinywe mu rwego rwo guharanira ko yazatanga umusaruro ku mpande zombi.
Yunzemo ati: “Nyakubahwa Perezida, menya ko ufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda; bityo rero turashaka gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’ubucuti hagati yawe nanjye ubwanjye, ndetse n’ibihugu byombi, kugira ngo tubashe kugera byihuse ku iterambere.”
Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Muri Gicurasi 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya kane y’ibiganiro mpuzamico nk’inzira nshya yo kubungabunga umutekano wa muntu, amahoro n’iterambere rirambye.
Icyo gihugu na cyo cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abakozi mu by’ubumenyi bw’ikirere mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu 2018, iryo tsinda ryanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi.
Muri Azerbaijan, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Lt Gen. (Rtd) Charles Kayonga ufite icyicaro muri TĂĽrkiye, akaba anahagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, Lebanon


