
Ukwezi kurenga, kurihiritse Bahavu Jeanette atabonye imodoka yatsindiye mu bihembo byatanzwe na Rwanda international Movie Award.
Iyi modoka yayitsindiye ubwo yari mu bakinnyi batoranyijwe mu guhatanira igihembo ku mukinnyi wa cinema watsinze muri buri cyiciro cyashyizweho, aza gutsindira igihembo cy’umukinnyi mwiza watoranyijwe na rubanda(People’s choice).
Ni igihembo Bahavu yatsindiye taliki taliki ya 1 Mata 2022, abihawe na RIMA(Rwanda International Award) ariko ntiyahita atahana igihembo cye (imodoka) nk’uko byari biteganyijwe bitewe n’uko hari amafaranga atarahawe kompanyi ya Ndoris Safari yagombaga gutanga icyo gihembo.
Kuri uyu wa Kane Gicurasi 2023, Bahavu yagiye ku muyoboro wa You Tube (Fleur&Jane) avuga ko abategura ibyo bihembo barangajwe imbere na Jackson Mucyo na Alliah Cool bagomba kumushyikiriza imodoka ye nta yandi mananiza kuko ngo yagiye aceceka kugirango bicyemuko mu mutuzo.
Avuga ko mu gihe atayihawe, inzego zitandukanye zirimo itangazamakuru zamufasha zikayimwishyuriza kugirango arenganurwe ngo kuko abateguye ibyo bihembo ntabwo bari kubicaza ari ibinyoma gusa.
Yagize ati” Ubundi narinzi ko RIMA yorganizwa(itegurwa) na Jackson nza gusanga harimo Amir ndumva bari bahari kuri iyo pannel,Aoron , harimo PR Fofo (Florence Sugira) n’ukuvuga ngo wabonaga iyo team yose itaba yicajwe aho n’ikinyoma ngo ize ikubwire ikintu kitazabaho.Nabo ubwabo barabizi ko umuntu aba afite akazi kenshi .
Yakomeje agira ati “Aliah Cool mu magambo amwe namwe yagiye ambwira , yakunze kumbwira Ati”Ibintu ndimo ntabwo natuma wica izina ryanjye ibintu bigomba kugenda neza, mu by’ukuri ntabwo narinzi ko byagera aya masaha igihembo cyanjye ntarakibona bisa no guta umwanya.
Akomeza avuga ko yagiye mu irushanwa akeneye igihembo bityo ngo angomba kubona imodoka ye , yongeraho ko yanatanze amafaranga yo kumutora bityo rero ngo ntabwo agomba kuyihara niyo yaba ari iya miliyoni 3 ntacyo byaba bitwaye imodoka ni imodoka.
Kimwe mu byagiye bigarukwaho cyadindije itangwa ry’iyi modoka, ngo n’uko bahavu yanze ko sosiyete ya Ndoli Safari ikwirakwizaho ibirango byayo nyamara we akavuga ko nta hantu na hamwe bagiranye amasezerano ko azabanza kuyamamariza kugirango ahabwe iyo modoka.
Ikindi hagataho, Ishusho Arts iyobowe na Jackson hari amafaranga miliyoni 6 zirengaho gato,yagombaga kwishyura Ndoli Safaris kugirango itange imodoka.
Icyakora ngo mu nama ya mbere bakoze yabahuje na Jackson uhagarariye Ishusho Art ari nawe utegura RIMA na Ndoli Safari , ngo yasabye imbabazi ababwira ko mu masezerano bibagiwe gushyiramo ko uzatsindira imodoka azamamaza iyo sosiyete.
Icyo gihe ngo Bahavu yemeye kuyamamaza ariko agasaba kwishyurwa kuko amasezerano yari hagati ya Jackson ndetse na Ndoli Safari ariko barabyanga.Yasabwe ko bakumvikana Bahavu yemera ko imodoka yashyirwaho ibirango bike ariko ntibyuzuzweho nabo barabigarama.
Yarongeye abasaba ko yajya abamamariza ku instagram umwaka wose ariko nabwo baranga. ikibazo gitangira ubwo.
Gusa avuga ikindi yamenye atayihawe byari mu mipango hagati ya Ndoli na Jackson utegura ibyo bihembo nyuma y’uko hari uwamwibiye ibanga akabimubwira.Uwo muntu ngo yamubwiye ko nta modoka ifatika ihari ahubwo ariwe bari kuyiha ariko mu buryo bw’amafaranga (cash) bakagira uko babivugana bakagabana.Uwo muntu ngo yongeyeho kuba ari bahavu wayitsindiye ari ibyago RIMA yagize.
Ku murongo wa Telefoni twahamagaye Mucyo Jackson ariko ntiyayifata kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.
Mu minsi ishize nibwo bahavu yajyanye ikirego cye muri RIB, ngo arenganurwe, ariko umuvugizi w’uru rwego yatangaje ko iyo dosiye igikurikiranwa.


