Bakame yasinye amasezerano mu ikipe ya AFC Leopards

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame, yasinye amasezerano yo gukinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, bagize bati “Umunyezamu w’umunyarwanda Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye yasinye amasezerano y’imyaka muri AFC Leopards”.

Amafoto yashyizwe kuri uru rukuta rwa twitter rw’iyi kipe, Bakame agaragara mu mwambaro wayo afite balo, ndetse anicaranye n’abayobozi b’ikipe ashyira umukono ku masezerano.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, nibwo Bakame yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’indeg yerekeje i Nairobi muri Kenya, bitangazwa ko agiye gusinya amasezerano muri iyi kipe.

Bakame ni munyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniye amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda kuva 2005 arimo; Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports yanabereye kapiteni.

Nk’ikipe ya Rayon Sports yabereye kapiteni, yamwifurije amahirwe masa, aho babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, bagira bati “Amahirwe masa”.

  bakame bakame2 bakame3 bakame4

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *