Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric Bakame,  nibwo yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards, aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyikinira.

Ahasaga saa Mbiri n’igice (08:30) nibwo uyu munyezamu yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’indege yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho yari aherekejwe n’umuryango we.

Bakame yari amaze igihe kirekire adafite ikipe akinira nyuma yo guhagarikwa na Rayon Sport, akaba yaragiranye ibiganiro n’abayobozi ba AFC Leopards, bemerana ko yabakinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, uyu munyezamu aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ari umukinnyi w’iyi kipe yo muri Kenya ku kigero cya 80% kuko bamaze kumvikana.

Ati “Nabonye ikipe kandi twarumvikanye, ibiganiro byararangiye ndi umukinnyi wa AFC Leopards ku kigero cya 80%. Nari naratindijwe no kubona ibyangombwa bindekura muri Rayon Sports ariko nari maze ibyumweru bibiri twarumvikanye.”

Yakomeje avuga ku bimujyanye muri Kenya, agira ati “Navuga ko Bakame uzwi hano mu Rwanda, atandukanye n’ugiye gukina mu mahanga. Ngiye gukora cyane kuko ngiye gukina ahatari iwacu. Nzakora cyane nshaka no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.”

Uyu munyezamu yakiniye amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda kuva 2005 arimo; Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports yanabereye kapiteni.

Mugabe Paul/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *