Bakame yongeye gutsinda Rayon Sports igomba kumwishyura akabakaba Frw 8,000,000

Sangiza iyi nkuru

Umuzamu wa AS Kigali n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, yongeye gutsinda ikipe ya Rayon Sports yari yarajuririye urubanza yari yayitsinzemo.

Bakame yaregaga Rayon Sports yahoze abereye Kapiteni kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma yo guhagarikwa muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018, ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe.

Rayon Sports yashinje Bakame akagambane nyuma y’amajwi yasohotse Bakame avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo yari azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe.

Nyuma yo gusakara kw’aya majwi Rayon Sports yahagaritse uyu muzamu igihe kitazwi, birangira batandukanye tariki 21 Ugushyingo 2019 ubwo yamurekuraga akerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Bakame yareze Rayon Sports mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge asaba kwishyurwa imishahara y’amezi atanu, kuva muri Kamena kugera mu Ugushyingo atahawe ubwo yari yarahagaritswe.

Uru rukiko nyuma yo gusuzuma amasezerano ya Ndayishimiye Eric Bakame na Rayon Sports no kwiga uko impande zombi zatandukanye, rwafashe umwanzuro wemeza ko Rayon Sports yatsinzwe kandi igomba kwishyura uyu mukinnyi 7 120 000 Frw zigabanyije mu bice bitandukanye.

Ni icyemezo Rayon Sports yaje kujuririra mbere y’uko umwanzuro w’ubujurire bwayo usomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

Iyi kipe nyuma yo kongera gutsindwa, Rayon Sports yasabwe kwishyura Bakame angana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 12 by’u Rwanda (7,120,000 Frw ) nk’uko byemejwe n’Urukiko rwa Nyarugenge.

Aya mafaranga kandi, yiyongeraho andi angana n‘ibihumbi 500 by’u Rwanda (500 000 Frw) nk’igihembo cya Avoka ndetse n‘andi ibihumbi 300 by’u Rwanda (300,000 Frw) y’ikurikirana rubanza.

Bisobanuye ko Rayon Sports FC igomba kwishyura Ndayishimiye Eric amafaranga angana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 920 by’u Rwanda (7,920,000 Frw).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *